Icyakora zahinduye imirishyo i Burundi kuko bamwe batangiye kuzibonamo imari, bakaba basigaye bazorora nk’uworora inka cyangwa ihene, nyuma yo gusanga zivamo agatubutse, cyane ko impu zazo zikorwamo imikandara myiza cyane ndetse n’ibindi.
Umworozi wazo waganiriye na Africanews, Nzigiyimana Déo, yavuze ko afite inzoka 30 yoroye kandi zose nta n’imwe iryana.
Ati “Inzoka iruma umuntu igihe yayendereje gusa, ariko inaha abantu ntibazi akamaro kayo. Bayigereranya n’abadayimoni, bayibona bakayica.”
Ubusanzwe inzoka zihura n’abantu zubakirwa utuzu tuba tugizwe n’ibarahure, bakazishyiramo kugira ngo zibamenyere ntizibabone nk’abanzi, kimwe nkuko bikorwa ku yandi matungo nk’imbwa, aho usanga amenyerezwa abantu kugira ngo atabagirira nabi.
Aborozi b’inzoka mu Burundi bavuga ko bibatunze nubwo benshi bataramenya akamaro kabyo.
Nzigiyimana ati “Dukoramo ibikapu ndetse n’imikandara. Iyo tuvanye inzoka mu ishyamba, tuzabakira indiri zazo, imwe tukayishyira ukwayo n’indi ukwayo. Tukazitaho, tukazigirira n’isuku. I Burayi ho inzoka ishobora kugura amayero 60. Ubwo urumva ko uramutse ufite inzoka 100 wakunguka menshi.”
Nubwo kurya inzoka bitamenyerewe i Burundi, uyu mworozi wazo avuga ko gucuruza inyama zazo nazo bivamo amafaranga, akaba ahamagarira urubyiruko kuza gukora ubworozi bw’inzoka kuko ababukora i Burundi bakiri bake cyane.
Ati “Impamvu mvuga ibi ni uko ndi umuhamya w’umusaruro uva mu bworozi bw’inzoka. Ndasaba urubyiruko rwose gutangira uyu mushinga.”
Ubu bworozi busigaye bukurura ba mukerarugendo bo hirya no hino, bakajya kuzisura i Bujumbura ndetse no mu nzu ndangamurage.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!