00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Ababana n’ubwandu bwa SIDA biyongeraho 30,000 buri mezi atatu

Yanditswe na

Jean Paul Kayitare

Kuya 31 January 2015 saa 03:47
Yasuwe :

Ikibazo cy’ubwandu bwa SIDA muri Uganda gikomeje gufata indi ntera, aho ku munsi haboneka ubwandu bushya bw’abantu 375, ndetse mu mwaka w’2014 hakaba haranduye abantu 137,000, abiyandikishije gufata imiti igabanya ubukana bagahita bagera ku 713 744.
Hagati y’ukwezi kwa Kamena na Nzeri 2014, abantu bashya 33,744 biyandikishije kujya bafata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA, bituma imibare y’abafata iyo miti ihita iva ku 680,000 igera ku 713 744. M. Joshua Musinguzi ushinzwe (…)

Ikibazo cy’ubwandu bwa SIDA muri Uganda gikomeje gufata indi ntera, aho ku munsi haboneka ubwandu bushya bw’abantu 375, ndetse mu mwaka w’2014 hakaba haranduye abantu 137,000, abiyandikishije gufata imiti igabanya ubukana bagahita bagera ku 713 744.

Hagati y’ukwezi kwa Kamena na Nzeri 2014, abantu bashya 33,744 biyandikishije kujya bafata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA, bituma imibare y’abafata iyo miti ihita iva ku 680,000 igera ku 713 744.

M. Joshua Musinguzi ushinzwe gahunda yo kurwanya SIDA muri Ministeri y’Ubuzima atangaza ko mu bamaze kwiyandikiha banahabwa imiti igabanya ubukana, 659 064 ni abantu bakuru, 54 680 bakaba abana batarengeje imyaka 15, kugeza ubu imibare y’ababana n’ubwandu ikaba ibarirwa muri miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu.

Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) uvuga ko izamuka ry’ abafata imiti igabanya virusi itera SIDA ari byo, bitewe n’ impamvu y’ ibyabaye nyuma y’ aho Minisiteri y’ ubuzima ishyiriyeho gahunda nshya.

Uyu muryango uvuga ko ababana n’ubwandu bari bafite abasirikare b’umubiri (CD-4) 350 ari bo bahabwaga imiti, ariko OMS ikagira inama Minisiteri y’ubuzima ko yajya itanga imiti no ku bagifite abasirikare 500 bakimeze biyongereye bakagera kuri CD-4 500, bagakomeza kumera neza mbere y’uko bishora mu biyobyabwenge.

Muri Kamena 2014m Uganda yatakazaga hafi miliyari 54 z’amashiringi ku bantu 551,000 bafataga imiti igabanya ubukama, mu gihe abageraga ku 800,000 bari batariyandikisha kujya bayihabwa kandi barageze mu gihe cyo kuyifata.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages