00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Abadepite basubijeho igihano cy’urupfu ku baryamana bahuje ibitsina

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 March 2023 saa 08:50
Yasuwe :

Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda batoye umushinga w’Itegeko rikumira abaryamana bahuje ibitsina, aho bemeje ko umuntu uzajya ugaragarwaho ibyo bikorwa, akwiriye kuzajya ahanishwa igihano cy’urupfu.

Iki gihano gisimbura icyari cyatanzweho ibitekerezo mbere, aho umuntu ugaragaraho ibikorwa ndengakamere bijyanye n’abaryamana bahuje ibitsina ashobora gufungwa imyaka 10.

Ibikorwa ndengakamere by’abaryamana bahuje ibitsina, bisobanurwa nk’icyaha cyo kuryamana kw’abahuje ibitsina, aho ugikorewe aba ari hagati y’imyaka 14 cyangwa se arengeje imyaka 75. Gisobanurwa kandi nk’igihe ugikorewe aba ari umuntu ufite ubumuga cyangwa se uburwayi bwo mu mutwe cyangwa se afite uburwayi budakira, ari umubyeyi cyangwa se undi muntu ushinzwe kwita ku mwana.

Impinduka mu bihano zashyizweho mu rwego rwo kujyanisha uyu mushinga w’Itegeko n’Itegeko rigena ibihano n’ibyaha.

Nyuma y’aho uyu mushinga wemerejwe, Perezida wa Repubulika afite iminsi 60 yo kuba yawemeje cyangwa se akawusubiza inteko kugira ngo uvugururwe.

Perezida Museveni ntakozwa ibijyanye n’abaryamana bahuje ibitsina, aho avuga ko ari imico y’abanyaburayi baba bashaka kwegeka ku bandi.

Inteko ya Uganda yemeje itegeko rihana ubutinganyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages