00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Abaforomo n’ababyaza barenga 18 000 ntibagira ibyangombwa

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 22 September 2018 saa 01:47
Yasuwe :

Mu mavuriro ya Leta n’ayigenga muri Uganda havumbuwe abakora umwuga w’ububyaza n’abaforomo, barenga 18 000 batigirira icyangombwa na kimwe kibemerera gukora.

Byagaragajwe n’ubucukumbuzi bwakozwe n’Inama y’Igihugu y’abaforomo n’ababyaza muri iki gihugu, bwari bugamije gusuzuma ireme ry’ubuvuzi butangirwa muri Uganda.

Umwanditsi w’agateganyo w’iyi nama, Rebecca Nassuna yatangarije Daily Monitor ko “Abaforomo n’ababyaza barenga 18 000 nta byangombwa byo gukora uwo murimo bafite, kandi bose bari mu kazi mu mavuriro ya Leta.”

Yavuze ko ibisabwa abaforomo ari byinshi ariko abantu benshi baba bashaka kujya muri uyu mwuga. Hari kandi abaforomo n’ababyaza batigeze bongeresha igihe cy’ibyangombwa byabo.

Nibura ababyaza 4180 n’abaforomo 5760 bakora badafite ibyangombwa bijyanye n’igihe.

Nassuna kandi yasabye abashizwe abakozi mu turere twose muri Uganda gukora ibishoboka byose, abadafite ibyangombwa byabugenewe bagahagarikwa vuba na bwangu nta yandi mananiza.

Yagize ati “Twigeze kwandikira abashinzwe imirimo mu turere tubasaba kwirukana abameze batyo, barabyemeye ariko ntibabikora.”

Mu rwego rwo kwirinda ko hari uwahutarizwa muri ibi bikorwa kandi, Inama y’Igihugu y’Abaforomo n’Ababyaza yihutiye kohereza abakozi bayo mu bitaro hafi ya byose muri Uganda, bashinzwe kongerera iminsi ibyangombwa byarangije igihe, kugirango bititiranywa n’abatabifite cyangwa batabyigeze.

Minisitiri w’Ubuzima muri Uganda, Dr Ruth Jane Aceng yabwiye iki kinyamakuru ko Minisiteri ayobora yagiye yakira ibibazo by’abaturage binubira guhutazwa n’abaforomo, ndetse asaba ko hakorwa impinduka muri uwo mwuga.

Ubwo uwari usanzwe ayobora Inama y’Igihugu y’Abaforomo n’Ababyaza Stella Namatovu yahererekanyaga ububasha n’ikipe nshya yamusimbuye mu gihe gishize, yavuze ko asize urwego yari akuriye rufite ihurizo ryo gukemura ikibazo cy’abigisha mu mashuri y’ubuforomo n’ababyaza badafite ubushobozi.

Yavuze ko ari naho hari ipfundo ry’imikorere mibi n’akajagari kagaragara mu baforomo n’ababyaza muri Uganda.

Abaforomo n’ababyaza barenga 18 000 nta byangombwa byo gukora uwo murimo bafite

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages