Guverinoma ya Uganda yatangaje ko abo baganga banduriye mu karere ka Mubende, aho bari bamaze iminsi batanga umusanzu mu guhangana n’icyo cyorezo kihamaze ibyumweru bisaga bibiri.
Tariki 20 Nzeri nibwo Uganda yatangaje ko yabonye umuntu wa mbere urwaye Ebola nyuma y’umuntu wapfiriye mu bitaro, yasuzumwa bagasanga niyo yamuhitanye.
Ebola yabonetse muri Uganda ni iyo mu bwoko bwiswe ubwo muri Sudan, ivugwaho kugira ubukana buke ugereranyije n’ubwa Ebola zisanzwe.
Abantu basaga 50 nibo bamaze kwandura Ebola muri Uganda mu gihe abagera kuri 24 imaze kubahitana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!