00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Abagore babiri bahiriye mu ishyamba barapfa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 27 February 2023 saa 04:13
Yasuwe :

Polisi yo mu Karere ka Apac muri Uganda yatangiye iperereza ku rupfu rw’abagore babiri bapfuye bazize inkongi yafashe ishyamba bari barimo mu gace ka Akokoro mu cyumweru gishize.

Umuvugizi wa Polisi yo mu Karere ka Kyoga, Patrick Jimmy Okema, mu mpera z’iki cyumweru yavuze ko bakiriye amakuru y’iryo sanganya avuye mu baturage bo muri Akokoro.

Yavuze ko nyuma y’ibikorwa byo gushakisha, imirambo ibiri yaje kugaragara mu gihuru. Abapfuye ni Santa Olya w’imyaka 50 na Harriet Angwech wa 45 bikaba bivugwa ko bari bagiye gutema ibyatsi no gutora inkwi ahitwa Muruzi nk’uko Chimpreports ibivuga.

Kugira ngo bapfe bari bari mu kazu bari bakambitsemo by’agategayo mu gihe bari muri iyo mirimo. Ubwo inkongi yatangiraga ngo umwotsi wakwiriye hose babura icyerekezo cyo guhunga bituma bahira aho bari kugeza bapfuye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages