00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Abagore bigaragambije bambaye ubusa

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 1 June 2015 saa 10:37
Yasuwe :

Abagore bakomoka mu gace ka Apaa giherereye mu majyaruguru ya Uganda, kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Kamena bakoze imyigaragambyo bambaye ubusa nyuma yo gukurwa ku butaka bemeza ko basigiwe n’ababyeyi babo mu gihe Leta ivuga ko ari pariki y’igihugu.

Amakimbirane y’ubu butaka amaze imyaka irenga 10 muri ako gace, Leta ikaba itarafata umwanzuro niba izabubarekera cyangwa ikabubakuraho burundu mu gihe abaturage bemeza ko ari ubwabo basigiwe n’ababyeyi babo.

Ubuyobozi bushinzwe Amashyamba n’Inyamaswa muri Uganda bwatangarije BBC dukesha iyi nkuru, ko bariya baturage binjiye muri pariki babeshya ko ari amasambu y’abasekuruza babo.

Mu myemerere y’ubwoko bw’Abacholi, umugore iyo yiyambuye imyenda agasigara yambaye ubusa buri buri biruta kurwana kuko ngo aba ateye umwaku ukomeye uwo bahanganye.

Imihanda bayifunze bayiryamyemo bambaye ubusa

Rutikanga Paul


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages