00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Abakobwa barenga 800 bakuramo inda buri munsi, 1500 bikabahitana buri mwaka

Yanditswe na

Philbert Hagengimana

Kuya 5 December 2014 saa 04:38
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Makerere, bugaragaza ko muri Uganda nibura abakobwa 800 bakuramo inda buri munsi, aho mu mwaka habarwa abagera kuri 300,000, muri bo 1500 bagahitanwa n’ingaruka zo kuzikuramo rwihishwa.
Umuyobozi mukuru ushinzwe ubuzima bw’imyororokere muri Uganda Jackson Chekweko, avuga ko iyo mibare yagize uruhare rukomeye mu izamuka ry’umubare w’abagore bahitanwa n’ibibazo bikomoka ku gutwita.
Ati: “Ni byo, hari ibyo tutarakora mu kubirwanya, ariko icyerekezo (…)

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Makerere, bugaragaza ko muri Uganda nibura abakobwa 800 bakuramo inda buri munsi, aho mu mwaka habarwa abagera kuri 300,000, muri bo 1500 bagahitanwa n’ingaruka zo kuzikuramo rwihishwa.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ubuzima bw’imyororokere muri Uganda Jackson Chekweko, avuga ko iyo mibare yagize uruhare rukomeye mu izamuka ry’umubare w’abagore bahitanwa n’ibibazo bikomoka ku gutwita.

Ati: “Ni byo, hari ibyo tutarakora mu kubirwanya, ariko icyerekezo cyiza ubu twafata ni ukurushaho gufasha mu mibereho myiza y’urubyiruko, bitabaye ibyo tuzakomeza kugira umubare munini w’abagore bahitanwa n’ingaruka zo gutwita, bitewe n’uko ubu mu bakobwa 4, umwe muri bo aba atwite cyangwa yaramaze kubyara atarakwiza imyaka y’ubukure.”

Uburaya n'indi myitwarire idahwitse byugarije urubyiruko rwa Uganda

Chekweko yemeza ko gutwara inda zitateganyijwe akenshi ku bakobwa bakiri bato bigakurikirwa n’ingaruka zirimo no gupfa, biterwa ahanini no kudohoka ku kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere mu ngo.

Yagize ati: “Ubumenyi ku buzima bw’imyororokere bugomba gutangirira mu ngo kuko kuva umwana akivuka kugeza ku myaka 14, umubyeyi aba ari we uba uha umwana amakuru yizewe kurusha abandi bantu bose, ariko ikibabaje ni uko muri Uganda ababyeyi batinya kubiganirizaho abana, bigatuma bishakira andi makuru yerekeranye na byo.”

Charles Draecabo, Umukozi wa UNESCO ushinzwe gahunda zo kurwanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA muri Uganda, avuga ko kuganirizwa no guhabwa amakuru bidahagije, ko ahubwo hakwiye gushakwa icyakorwa, kuko mu rubyiruko 40% babona amakuru atari yo ku cyorezo cya SIDA.

Charles Draecabo agira ati: “Mureke amakuru dutanga mu biganiro biherekezwe na serivisi niba dushaka gufasha urubyiruko, duhereye ku byo rukunda cyane.”

Imigenzo gakondo muri Uganda na yo itungwa agatoki ku kuba igira uruhare mu gutuma urubyiruko rudahabwa ubumenyi ku buzima bw’imyororokere, ari na yo mpamvu abashinzwe umuco na bo bakangurirwa kugira uruhare mu kubutanga.

Mu Rwanda, muri Werurwe 2012 hatangajwe ko ubushakashatsi bugaragaza ko abagore 25 ku 1000 bafite hagati y’ imyaka 15 na 44 bakuramo inda, aho nibura abagera ku bihumbi mirongo itandatu (60,000) ari bo bazikuramo buri mwaka, afi ya zose zikaba ari iziba zasamwe zitifuzwa, ndetse 1/3 cy’ abagore bahura n’ibibazo bikomoka ku gukuramo inda ntibabone ubuvuzi bukwiye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages