Abaganga 2 barakekwaho guha umusore wari waranduye agakoko gatera SIDA ibyangombwa byerekana ko ari muzima kugira ngo akunde azabane n’umukunzi we.
Umuvugizi wa polisi mu gace ka Mbale Diana Nandawula yabwiye ikinyamakuru The daily Monitor ko n’ubundi polisi yari isanzwe ifite ibirego kuri abo baganga ikohereza abo bantu babiri ibishaka kugira ngo ibavumbure.
Yagize ati” Twohereje abantu babiri ku bitaro bya Alliance Medical Clinic tubasaba ko baza gutakamba bagahabwa ibyemezo byemeza ko nta gakoko gatera SIDA bafite, ako kanya bumvikanye ko bazabaha amafaranga nabo bakabaha ibyangombwa ko ari bazima .Twahise tujya kubafata ubu turimo kubabaza ngo tumenye n’abandi babikoreye”
Umuyobozi w’ibitaro bya Alliance Medical Clinic yemeje ko bajyaga bumva ayo makuru ko hari abatanga ruswa cyane cyane ubyiruko rushaka gushyingiranwa rugahabwa ibyangombwa byemeza ko ari bazima kandi barwaye.



















TANGA IGITEKEREZO