Muri Uganda hari agatsiko karimo gutwara abantu kabavana muri Uganda kabajyana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kabizeza akazi kabahemba amadolari 3000 buri kwezi, nyamara bikarangira bajyanwe gutozwa ubunyeshyamba. Polisi ya Uganda imaze kurokora 12 bari bamaze kugurishwa i Bunagana.
Nk’uko tubikesha igitangazamakuru Monitor cyo muri Uganda, hari umuntu ufite ubwenegihugu bw’ubugande polisi ya Uganda yamaze guta muri yombi, imukurikiranyeho icyaha cyo gucuruza abantu muri Congo mu mitwe y’inyeshyamba itaramenyekana, na we akoresheje uburyo bwo kubashuka ko abaha akazi gahemba neza.
Uyu mugande ukomoka mu gace kitwa Nakigala, yafatiwe i Bunagana ku mupaka uhuza Uganda na Congo, amaze kugurisha abantu basaga 12, Yabatwaye abizeza umushahara utubutse gusa byarangiye babonye ibitandukanye.
Umuvugizi wa Polisi muri Uganda, Judith Nabakooba, yatangaje ko uyu munyabyaha ari mu maboko ya polisi, kandi byari biteganyijwe ko agera imbere y’ubutabera ku wa kane.
Nabakooba yagize ati “aba bantu 12 bari bagurishijwe na bo twarabatabaye. Batubwiye ko bari bijejwe guhabwa akazi kabahemba amadolari 3000 buri kwezi ubwo binjizwaga muri Congo, nyamara bagezeyo bakwa telefoni n’amafaranga bari bafite. Ubwo twabageragaho, batubwiye ko bari bategereje kujyanwa mu nkambi bagombaga gutegurirwamo ubunyeshyamba.”
Aka gace ka Bunagana gacungwa n’umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo, gusa indi mitwe irwanya u Rwanda na Uganda na yo ihafite ibirindiro.
Polisi ya Uganda ivuga ko yamenye amakuru yatumye batabara aba bantu bayakesha inzego z’ubutasi, zabamenyesheje ko hari abantu batari bake barimo kujyanwa muri Congo.
Mu minsi ishize kandi na bwo inzego z’umutekano zatabaye amagana y’abana bavanwaga mu gace ka Busoga, na bo byavugwaga ko bajyanwe gutozwa ubunyeshyamba.



















TANGA IGITEKEREZO