00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Abantu 2200 bashyizwe mu kato mu gukumira Coronavirus

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 21 March 2020 saa 10:51
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko mu rwego rwo gushyira mu kato abantu bose binjira muri iki gihugu, abantu 2278 bashyizwe mu kato k’ibyumweru bibiri, hasuzumwa niba nta bimenyetso bafite bya Coronavirus.

Iyi minisiteri yatangaje ko kugeza ubu nta Coronavirus iragera mu gihugu, bitandukanye n’ibyari byatangiye kwandikwa mu binyamakuru bimwe ko umuntu wa mbere yamugaragayeho muri Uganda.

Yakomeje iti “Kugeza uyu munsi abagenzi 2278 barimo abanya-Uganda n’abandi bagarutse mu gihugu, bagaragajwe nk’abari mu byago byo kuba baranduye, kugira ngo bakurikiranwe banashyirwe mu kato.”

“Kugeza ubu, ibizamini by’abantu 54 bagaragaje ibimenyetso bisa nk’ibya COVID-19 byarafashwe. Muri abo, 52 byagaragaye ko ntayo banduye, naho babiri ibisubizo biracyategerejwe, birimo gusuzumwa n’Ikigo cya Uganda gishinzwe ubushakashatsi kuri Virus (UVRI)”.

Perezida Yoweri Museveni aheruka kubwira abaturage be ko Uganda ihagaritse ingendo ku Banya-Uganda bashakaga kujya ahageze Coronavirus, mu gihe cy’iminsi 32. Yavuze ko abanyamahanga bo bashobora kujya muri ibyo bihugu, ariko ntibagaruke muri Uganda mu gihe cyavuzwe.

Yakomeje ati “Ntabwo twabuza abaturage ba Uganda kugaruka bavuye mu mahanga, no muri ibyo bihugu biri ku rwego rwa mbere rw’icyorezo. Ariko, abo banya-Uganda nabo bazahita bashyirwa mu kato k’itegeko ahantu hagenwe, kandi bazishyura ikiguzi cyabyo kubera akato bazaba bashyizwemo; nk’ibiribwa n’ibindi. Niba bashaka kwirinda ingaruka byabagiraho nk’ikiguzi, bitaze iki kibazo bagume mu gihugu barimo.”

Ubwo icyo gihe yatangazaga ingamba zo guhashya COVID-19 muri icyo gihugu zirimo gufunga amashuri n’ibikorwa bihuza abantu benshi, yavuze ko abaturage benshi bari mu kaga, umunsi Coronavirus yabagezemo.

Yagize ati “Umuntu usanganwe ubuzima bwiza ashobora gutsinda iyi virus ntanamenye ko yamugezeho. Ikibazo gikomeye kiri ku bakuze, bari mu myaka 70 kuzamura, n’abantu basanganwe izindi ndwara. Izo ndwara ni nk’igituntu, VIH, diabete, umuvuduko w’amaraso n’izindi. Abo nibo bazarwara cyane ndetse bakaba banapfa.”

“Kubera ko dufite umubare munini w’abantu banduye VIH, (miliyoni 1.4), abanduye diabete (800.000), umuvuduko w’amaraso (miliyoni 4.8), igituntu (100,000 ku mwaka), tugomba gukora ibishoboka kugira ngo umwanzi atagera hano, atazagera ahari ikirundo cy’ibyatsi byumwe agashyiramo umuriro.”

Icyo kirundo cy’ibyatsi byumye avuga ko ari abantu baba birundiye hamwe, Coronavirus yabageramo igahita ikwirakwira maze ikoreka Uganda.

Minisitiri w'Ubuzima wa Uganda, Dr. Jane Ruth Aceng, aganira n'abanyamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages