Ubushinjacyaha kuri uyu wa Gatatu bwabwiye urukiko ko kuwa 11 Ukuboza, abaregwa binjiye mu rwuri rwa Museveni bahiba senyenge zireshya na metero 60.
Daily Monitor yatangaje ko abaregwa bose bahakanye ibyaha, nubwo mbere y’iburanisha bari babwiye abanyamakuru ko bibye bashakisha igishoro cy’ubucuruzi. Gusa umwe mu baregwa yavuze ko batari bazi ko ibyo bikoresho ari iby’Umukuru w’Igihugu.
Umar Mugerwa ati “Turasaba Mzee Museveni kutubabarira kubera ko ari ubwa mbere twari tubikoze kandi ntituzabisubira,” yongeraho ko babikoze kuko batagezweho na gahunda ya guverinoma igamije guteza imbere urubyiruko, baza no gusaba igishoro Perezida Museveni cyo gutangiza ubworozi bw’ihene ngo babashe kwibeshaho.
Urukiko rw’ibanze rwa Sembabule rwemeje ko abaregwa bakomeza gufungwa kugeza kuwa 17 Mutarama, mu gihe bari basabye kurekurwa by’agateganyo ariko bakabyangirwa kuko batanze abishingizi badatuye mu karere ka Sembabule.
Ubuyobozi bwa Polisi buvuga ko bitumvikana ukuntu abo bagabo bagerageje kwiba mu rwuri rwa Perezida kandi ruba rurinzwe amasaha 24 ku yandi.
Si ubwa mbere mu rwuri rwa Perezida Museveni hibwe, kuko muri Nzeri 2016 polisi yataye muri yombi abajura bamaze kwibamo inka, umwe muri bo wari usanzwe akora muri urwo rwuri yemera ko yari amaze igihe kirekire ahiba inka.





Ibitekerezo 0