Iyi mpanuka yabaye mu gihe ikipe ya Uganda Cranes n’ubuyobozi bwayo bari bavuye mu birori byo kwishimira instinzi y’igikombe cya CECAFA, mu butumire bwa Perezida w’iki gihugu Yoweri Museveni abashimira uburyo bitwaye neza muri iri rushanwa bakanegukana igikombe ku nshuro ya 14.
Ikinyamakuru Newvision cyo muri iki gihugu dukesha aya makuru kivuga ko imodoka yari itwaye abakinnyi yaje kubura feri ikagongana na tagisi yari itwaye abagenzi maze umunani mu bari muri tagisi barapfa, abakinnyi bane bakomereka byoroheje.
Mu bakinnyi bakomeretse harimo Denis Okot, Hassan Wasswa Dazo na Kezironi Kizito.
Uganda Crane yatsinze amabuvubi y’u Rwanda ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Cecafa Senior Challenge Cup 2015, yaberaga muri Ethiopia kuri iki Cyumweru, ku gitego kimwe cyatsinzwe na Ceaser Okhuti, biba ubwa kane u Rwanda rutsindirwa na Uganda ku mukino wa nyuma.



















TANGA IGITEKEREZO