Abafashwe biganjemo abafite ubwenegihugu bwo mu Buhinde, Pakistan, u Bushinwa, u Bugereki, Bangladesh n’ahandi.
Umukozi ushinzwe ubugenzuzi n’amategeko mu biro bishinzwe gutanga ubwenegihugu, abinjira n’abasohoka muri Uganda, Josephine Ekwang Ali, yabwiye Daily Monitor ko bafatiwe mu nyubako no ku mihanda byo mu gace kitwa Nakawa i Kampala.
Ati “Muri iki gikorwa, twafashe abasaga 36, bamwe muri bo nta byangombwa bibaranga bari bafite, abandi bari bafite ibishaje.”
Yongeyeho ko iki gikorwa kigamije kureba niba abanyamahanga bari muri Uganda, bahari mu buryo bwemewe ndetse ko abafashwe bajyanwa kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amaghanga hagasuzumwa neza abafite ibyangomba byujuje ibisabwa bakarekurwa naho abandi bagahanwa cyangwa bagasubizwa mu bihugu bakomokamo.
Muri Werurwe 2017, Ekwang yavuze ko hari hafashwe abanyamahanga basaga 1,654, abasaga 204 basubizwa aho baturutse. Icyo gihe bamwe mu bafashwe bari abanyeshuri bari bafite ibyangombwa byarengeje igihe.



















TANGA IGITEKEREZO