00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Abanyeshuri 900 birukanywe nyuma y’imvururu zatewe no kurwanira umukobwa

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 28 October 2017 saa 02:19
Yasuwe :

Abanyeshuri 900 bo ku ishuri ryisumbuye rya Kabale, muri Uganda, birukanye bazira imvururu zatejwe n’udutsiko tubiri tw’abanyeshuri barwanye bapfa umukobwa ukundwa na bamwe mu batugize.

Zatangiye ejo ku mugoroba, ubwo umuhungu wiga mu mwaka wa Gatandatu, yashakaga gutereta umukobwa, bivugwa ko yari asanzwe akundana n’undi wiga mu Kane.

Imvururu zahise zitangira ubwo, udutsiko tugizwe n’inshuti za buri umwe muri abo bahungu dukozanyaho, zimara umwanya munini, bangiza ibikoresho by’ikigo nkuko Rodgers Habomugisha, umwe mu bitegereje iyo mirwano yabibwiye Daily Monitor, kugeza ubwo Polisi yarinze kwifashisha ibyuka biryani mu maso kugirirango ibatatanye.

Umuyobozi wungirije ushinzwe umutekano mu karere ka Kabare, Kenneth Birungi, yatangaje ko abayobozi b’Ikigo bagiranye inama n’abashinzwe umtekano, bakemeza ko abanyeshuri barwanaga birukanwa mu kigo kugirango imirwano idakomeza kwiyongera.

Umuyobozi w’ishuri rya Kabale, Edwin Babimpa, yavuze ko indi myanzuro yo kureba niba bazirukanwa burundu izava mu nama izahuza ianma y’ubutegetsi bw’Ikigo n’ababyeyi.

Aba banyeshuri birukanywe nyuma y’abandi 49 bo ku ishuri rya Kigezi naryo riri i Kabale, birukaniwe bazira guteza imvururu, bashaka gutwika inzu y’umuyobozi ushinzwe amasomo n’iy’umwarimu witwa James Katureebe. Aba bashinjwa amakosa atandukanye ariko no kuba bagenzi babo bane bari birukanye bazira gusambanira ku ishuri kandi bitemewe n’amategeko y’ishuri.

Abashinzwe umutekano ni bo bahosheje imvururu kuri iri shuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages