00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda:Abapolisi icyenda bahamijwe ibyaha byo gukubita abayoboke ba Dr Besigye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 February 2017 saa 09:26
Yasuwe :

Urukiko rwa Polisi ruburanisha ibyaha bishingiye ku myitwarire rwahamije abapolisi icyenda, icyaha cyo gukubita abayoboke ba Dr Kizza Besigye utavuga rumwe na Perezida Museveni, igikorwa cyabaye muri Nyakanga umwaka ushize.

Muri aba bahamwe n’icyaha harimo batatu bo ku rwego rw’abapolisi bakuru, mu bihano bahawe hakaba harimo kwamburwa amapeti no gucibwa amande.

Bashinjwa gukubita abayoboke ba Dr Kizza Besigye ubwo bari ahitwa Kalerwe na Najjanankumbi mu mujyi wa Kampala muri Nyakanga 2016.

Inkuru ya The Daily Monitor ivuga ko bahamwe n’icyaha cyo kwitwara binyuranye n’amahame agenga polisi naho abo ku rwego rukuru bahamwe n’icyaha cyo kwirengagiza inshingano zabo bakarebera abo bayobora mu bikorwa by’urugomo.

Usibye abahanishijwe kwamburwa amapeti hari n’abahanishijwe gukatwa kimwe cya gatatu cy’imishahara yabo, umwe asabirwa kwirukanwa no gutandukana n’urwego rwa polisi mu myaka 20.

Urukiko rwa Polisi ntirufite ububasha bwo kwirukana umupolisi keretse kubisaba inama nkuru ireberea polisi.

Abagizweho ingaruka n’uru rubanza batangaje ko biteguye kujurira.
Dr Kizza Besigye watsinzwe amatora ya Perezida wa Uganda yabaye ku wa 18 Gashyantare 2016, ku majwi amajwi 34.18 akurikiye Museveni wabonye 60.7%.

Dr Kiiza Besigye, umuyobozi w’ishyaka FDC yahise atangaza ko yamaganye ibyavuye mu matora, guhera ubwo akajya afungwa umusubizo.

Muri Nyakanga 2016, ni bwo abapolisi bayobowe na , Andrew Kaggwa wari ukuriye polisi yo mu mujyi wa Kampala bakubise abayoboke ba Besigye ubwo bari bamutegereje mu nzira igana ku cyicaro cy’ishyaka rye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages