Muri aya mavugurura kandi abapolisikazi bo mu rwego rwo hejuru ntibazongera gusuhuzwa hakoreshejwe ijambo ‘Sir’.
Mu bindi byemejwe ni uko impuzankano za Polisi ya Uganda zigiye gusubirwamo nyuma y’aho bigaragariye ko abagore bambaraga amapantalo adoze nk’ay’abagabo. Kuba umupolisikazi wo muri Uganda washakaga gushyingiranwa n’umusivile yabanzaga gusaba uruhushya, biteganywa n’amabwiriza yo 1984.
Umuyobozi Wungirije wa Polisi ya Uganda, Asan Kasingye, yabwiye Daily Monitor ko barangije kuvugurura aya mategeko wasanganga ahanini atsikamira abagore.
Ati “Mu mategeko ariho agenga polisi aheruka kuvugururwa mu 1984, umupolisikazi yagombaga gusaba uruhushya umuyobozi mukuru wa polisi kugira ngo ashyingiranwe n’umusivile, umupolisikazi yafatwaga nka ‘Sir’, izi ngingo zose zivangura zakuwe mu mategeko avuguruye azashyirwa ku mugaragaro mu kwezi gutaha.”
Izi mpinduka kandi zizaha abapolisikazi amahirwe yo kujya mu myanya yo hejuru, kuko n’ubwo ijanisha ryabo muri polisi ringana na 20%, abenshi ni abapolisi bato. Batandatu bonyine nibo bafite ipeti rya komiseri gusubiza hejuru.





Ibitekerezo 0