00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Abashyigikiye Mbabazi basabye ko Museveni yirukanwa

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 20 November 2014 saa 12:13
Yasuwe :

Abashyigikiye uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Amama Mbabazi babinyujije mu ihuriro ry’urubyiruko rw’abashomeri banditse basaba abagize ishyaka NRM(National Resistance Movement) riri ku butegetsi kwirukana umuyobozi waryo, Perezida Yoweri Museveni.
Ikinyamakuru Chimpreports kivuga ko abashyigikiye Amama Mbabazi bashyikirije ibaruwa Al Hajji Moses Kigongo, uyoboye akanama ngenzuramyitwarire ka NRM, barega Museveni gukoresha nabi inshingano zo kuyobora ishyaka yahawe (…)

Abashyigikiye uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Amama Mbabazi babinyujije mu ihuriro ry’urubyiruko rw’abashomeri banditse basaba abagize ishyaka NRM(National Resistance Movement) riri ku butegetsi kwirukana umuyobozi waryo, Perezida Yoweri Museveni.

Ikinyamakuru Chimpreports kivuga ko abashyigikiye Amama Mbabazi bashyikirije ibaruwa Al Hajji Moses Kigongo, uyoboye akanama ngenzuramyitwarire ka NRM, barega Museveni gukoresha nabi inshingano zo kuyobora ishyaka yahawe akayobya abarwanashyaka .

Umwe mu bashyigikiye Mbabazi atabwa muri yombi muri Nzeri

Abanditse iyo baruwa bahagarariwe na Shakur Walusimbi hamwe na Kato Isa basaba ko Museveni yakorwaho iperereza ku gushinga udutsiko no kuzamura amatiku mu ishyaka .

Bati” Muri Gashyantare 2014, mu mwiherero wa NRM mu kigo cy’imiyoborere cya Kyankwanzi, Museveni yararetse abagize inteko ishinga amategeko bamugira umukandida rukumbi w’ishyaka mu matora yo mu 2016.”

“ Uwo mwanzuro ntiwemewe n’amategeko y’ishyaka kuko unyuranye n’ingingo ya 39(1), 35 na 39(2) y’amategeko agenga NRM. Museveni ibyo byose yari abizi ariko arabyirengagiza. Ntiyigeze yerurira abagize inteko ishinga amategeko ko ishyaka rye ritamwemerera kongera kwiyamamaza.”

Ishyaka rya NRM rimaze iminsi mu mvururu za politiki, abashyigikiye Museveni bashinja Amama Mbabazi, wahoze ari minisitiri w’intebe kwihisha inyuma y’udutsiko tw’urubyiruko ngo yandavuze Museveni.

Nubwo Mbabazi ahakana ko yaba aziyamamariza kuyobora Uganda muri 2016 ntiyari yitandukanya n’ibikorwa by’abamushyigikiye.

Mbabazi wari uherutse kwirukanwa ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe akanahabwa ikiruhuko ku ngufu ku mwanya w’ubunyamabanga bwa NRM, akomeje kugira ingufu ziturutse mu bamushyigikiye bemeza ko yayobora Uganda neza kurusha Museveni.

Urubyiruko rwa NRM rwibumbiye mu ihuriro ry’ abashomeri, bagiye bafungwa bagafungurwa bari mu bikorwa byafatwaga nk’ibisebya Perezida Museveni.

Basaba ko Museveni yavanwa ku buyobozi bwa NRM akaryozwa ibibi byose byakorewe iryo shyaka kandi ntiyongere kugira igikorwa na kimwe kijyanye n’iryo shyaka agiramo uruhare.

Bashaka kandi ko Museveni yisobanura imbere ya komite ngenzuramyitwarire .


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages