Ibi byatangajwe ku wa 2 Kamena 2025 mu itangazo Polisi ya Uganda yashyinze hanze.
Iri tangazo rivuga ko ahagana Saa Kumi n’Imwe z’umugorobo, ari bwo abasirikare 13 bageze ku Ishami rya Polisi rya Wakiso, bavuga ko bashaka guhura n’umuyobozi waryo, kugira ngo agire abantu akura ku butaka bari bari gupfa.
Basabye Komanda wa Polisi muri aka karere, Esther Kiiza, kubafasha ariko ababwira ko adafite uburenganzira bwo gukura abantu ku butaka, kandi nta cyemezo cy’urukiko afite ndetse n’inama y’umutekano w’akarere itigeze ibiganiraho.
Abatangabuhamya babibonye babwiye ibinyamakuru byo muri Uganda ko Esther Kiiza yagerageje guhamagara umuyobozi we ngo amugishe inama aba basirikare bamwambura telefone bahita bazenguraka aho ngaho batangira kurasa.
Esther Kiiza yahise agerageza gusaba ubufasha, ahagamagara ku cyombo ariko nabyo biba iby’ubusa, kuko bakimwatse ataratanga ubutumwa bwe neza, gusa bumvise ko hari ikibazo.
Nyuma yo kumva ko hari ubufasha bwasabwe, aba basirikare bahise bacika bagenda mu modoka bari bazanye.
Polisi yatangaje ko yafatanyije n’Ingabo za UPDF barabakurikirana maze babafatira ahitwa Yesu Amala mu Karere ka Wakiso.
Kugeza ubu abo basirikare barafunze, bategereje gukurikiranwaho imyitwarire mibi, bagahabwa ibihano bya gisirikare.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!