00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Abasirikare b’abagore basabwe kwirinda gutwita imburagihe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 September 2026 saa 01:47
Yasuwe :

Umuyobozi wa Brigade ishinzwe imyitwarire mu Gisirikare cya Uganda (Military Police), Maj Gen William Bainomugisha, yasabye abasirikare b’abagore kwirinda gutwita mu gihe bakiri mu ntangiriro z’umwuga wa gisirikare, ahubwo bagashyira imbere kwitabira amasomo ya gisirikare azabafasha gutera imbere mu kazi.

Maj Gen Bainomugisha yabigarutseho ku wa 10 Nzeri 2026, ubwo hafungurwaga inama y’iminsi ibiri yahuje abasirikare b’abagore bo muri Military Police, yabereye i Makindye.

Yabwiye aba basirikare ko kwitabira amahugurwa n’amasomo ya gisirikare ari ingenzi mu kuzamuka mu ntera, abasaba kudasiga inyuma amahirwe yo kwiga no kongera ubumenyi.

Yagize ati “Mube mwiteguye kuva muri uru rwego cyangwa mwitabire amasomo ya Military Police, kugira ngo mugire ubushobozi bujyanye n’inshingano, aho kwibanda ku kubyara.”

Maj Gen Bainomugisha yatanze urugero ku basirikare b’abagore bo mu Ngabo za Uganda (UPDF) bageze ku rwego rwa Jenerali, avuga ko ibyo bagezeho babikesheje gukora cyane no kwitabira amasomo atandukanye ya gisirikare yabafashije kuzamuka mu mwuga.

Iyi nama y’iminsi ibiri yari igamije gusuzuma imikorere y’abasirikare b’abagore ndetse no kurebera hamwe inshingano zabo z’ingenzi, cyane cyane izijyanye no kurinda abayobozi bakuru (VIP) no gucunga ibikorwa byo mu magereza.

Yavuze ko mu mwaka wa mbere akora mu ngabo yabonye amahirwe yo kwitabira amasomo ajyanye n’imiyoborere ya gisirikare, ndetse akajya kwiga afashijwe n’Ingabo za Uganda (UPDF), ibintu byamufashije kuba umusirikare ufite urwego rwo hejuru.

Iyi nama yabaye umwanya wo kwibutsa abasirikare b’abagore akamaro ko kongera ubumenyi, gukomeza imyitwarire iboneye no kubaka umwuga urambye mu ngabo.

Abasirikare b’abagore bo muri Uganda basabwe kwirinda gutwita imburagihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages