Ni gahunda bise ‘United force of change’ bahuriyemo n’abandi nka Meya w'umujyi wa Kampala Elias Lukwago w'ishyaka DP, Keny Lukyamuzi ukuriye ishyaka CP, Asumani Bsalorwa ukuriye ishyaka JEEMA n'abandi.

BBC ivuga ko mu nama yabahuje kuwa 15 Kamena, Robert Kyagulanyi yatangaje ko uku kunga ubumwe kugaragaza intambwe ikomeye.

Ati “Ndashaka gushimira abadukuriye babonye inzira, bakayikurikira kandi bakayitwereka".

Kyagulanyi ahamya ko nta yindi nzira yabageza ku ntsinzi itari ugushyira hamwe.

Kyagulanyi avuga ko uku gushyira hamwe bise ‘united forces of change’ kutavuze ko bari basanzwe ari abanzi, ahubwo ko basanze gukomeza kuba nyakamwe 'bikerereza impinduka abaturage bategereje cyane'.

Iki gikorwa cyo gutangiza ‘United force of change’ cyari kitabiriwe kandi n’abadepite bo ku mpande zitavuga rumwe n’ubutegetsi.

Robert Kyagulanyi na Kiiza Besigye n'abandi batavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Uganda biyemeje guhuza imbaraga ngo bazabashe gukura Museveni ku butegetsi mu 2021
Robert Kyagulanyi na Kiiza Besigye n'abandi batavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Uganda biyemeje guhuza imbaraga ngo bazabashe gukura Museveni ku butegetsi mu 2021