Bitandukanye n’ibindi bihugu bigenda bicyura abaturage babyo baheze mu mahanga, Guverinoma ya Uganda yo yemeje ko umuntu ukiri hanze agomba kuguma yo, yakwandura Coronavirus akavurirwayo, yapfa agashyingurwayo nk’uko Perezida Museveni aheruka kubyemeza.

Uburakari bwabaye bwinshi ubwo hajyaga hanze ibaruwa Minisitiri Sam Kutesa yandikiye Ethiopian Airlines ku wa 13 Gicurasi 2020, ayemerera kuzageza Ben Kavuya, umugore we, umukobwa we n’umwuzukuru ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Entebbe, ku wa 18 Gicurasi 2020.

Ni mu gihe ingendo z’indege zitwara abagenzi zahagaritswe abaturage ba Uganda benshi bagahera mu mahanga, ndetse uyu muherwe azaba aturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ahibasiwe na Coronavirus kurusha ahandi ku Isi.

Uyu muherwe ufite ibikorwa mu bijyanye n’inyubako n’ibigo by’imari, yahawe ubu burenganzira nyuma yo kugaragaza ko hari imodoka bwite izamutegerereza ku kibuga cy’indege cya Entebbe, ikamujyana ku nyubako ye muri Bugoloobi aho azajya mu kato k’ibyumweru bibiri, ndetse agapimwa Coronavirus n’abo bari kumwe.

Mu bagaragaje uburakari harimo uwitwa Ninsiima wabazaga impamvu Guverinoma yangiye abandi gutaha, barimo umuhanzi Eddy Kenzo waheze muri Cote d’Ivoire kuva ubwo ingendo zafungwaga mu gukumira Coronavirus.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa NBS ku wa Mbere w’iki cyumweru, Perezida Museveni yabajijwe icyo Guverinoma iteganyiriza abaturage baheze mu mahanga, bamwe ubu bakaba badashoboye kwibeshaho kubera ibihe barimo.

Yasubije ati “Iyi ni intambara, tumenyereye intambara hano. Ibirindiro by’ingabo byagabweho igitero, ibyo birindiro ni Uganda, abantu miliyoni 41.5 bari hano. Hari umuntu uri hanze wari wagiye gushabika, intambara iratangiye, ibirindiro byetewe, ntabwo turajya kuvuga ngo muze [aseka]… nimugume aho muri! Intambara igusanze hariya, shaka uko ubaho twibande ku gutabara ibirindiro. Nibyo turimo gukora ubu. “

"Ubu rero kuko ibirindiro bisa n’ibimaze guterera, noneho dushobora kubanza kureba niba umwanzi yaramanitse amaboko, kuko niba akitugose nta buryo abo bantu bashobora kuza. Baca he? Ariko umwanzi nitumutsinsura akagera kure y’ibirindiro, dushobora kuvuga ngo noneho abantu bari bagiye guhaha, turebe uko bagaruka. “

Ni ibintu yavuze ko batangiye kurebaho, ndetse Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga irimo gukusanya ingingo zazigwaho mu nama y’abaminisitiri, kuko n’abanyeshuri bo muri Uganda bari mu mujyi wa Wuhan mu Bushinwa aho Coronavirus yatangiriye, basabwe kugumayo “kuko nimuza hano murateza ibibazo byinshi.“

Nubwo ngo bari bahezeyo, ngo bari batekanye mu nzu zabo, ahubwo ngo icyabaye cyari ukuboherereza amafaranga yunganira ayo ababyeyi babo babaha.

Museveni yavuze ko bagisuzuma niba igihe cyo kubacyura cyarageze, ku buryo babacyura mu matsinda bagahita babashyira mu kato.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo, yavuze ko mu minsi ishize abaturage basabaga Guverinoma gucyura abari mu mahanga, bityo ubu bidakwiye ko bamagana Minisitiri Kutesa kubera icyemezo yahaye Ben Kavuya, cyane ko azaba ari kumwe n’abanya-Uganda icyenda.

Ni ibintu ariko byamaganwe, abantu bashinja guverinoma kugira impu ebyiri mu buryo irimo gufata ikibazo cy’abaturage baheze mu mahanga kubera Coronavirus.

Minisitiri Kutesa yemereye umuherwe kugera muri Uganda anyuze i Addis Ababa
Minisitiri Kutesa yemereye umuherwe kugera muri Uganda anyuze i Addis Ababa