Ku wa Gatandatu tariki 2 Gicurasi 2026 nibwo Richard Mwesige yatawe muri yombi.
Polisi ivuga ko yatangiye gukurikirana iki kirego, ubwo Karungi w’imyaka 35 wabanaga n’uyu mugabo, banafitanye umwana yaburirwaga irengero hashira ibyumweru bitandatu ntawe umuca iryera.
Ikirego cyagejejwe kuri polisi n’umuyobozi w’Akagari ka Kihara, Asaaba Aheebwa, wavuze ko amaze igihe kinini atabona Karungi kandi umugabo we akagaragaza imyitwarire idasanzwe. Nibwo baje gusaka urugo rwe bahasanga ibisigazwa by’umubiri w’umuntu.
Bahasanze ibice birimo umutwe w’umuntu, wari mu ishashi umanitse ku gisenge n’ibindi bice by’amagufa.
Babijyanye ku bitaro bya Kyenjojo kugira ngo hapimwe ibizami bya DNA, byerekana uwishwe n’uko yapfuye.
Kugeza ubu bikekwa ko uyu mugabo yaba yarariye uyu mugore we.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!