Minisitiri ufite mu nshingano gutwara abantu n’ibintu, Gen Edward Katumba Wamala yavuze ko iyo migabane bashaka kuyigurisha mu myaka itatu iri imbere.
Kugeza ubu iyi sosiyete yari ikiri mu maboko ya Leta. Wamala yavuze ko kugurisha imwe mu migabane yayo bigamije gushaka uko ijya mu maboko y’abikorera kugira ngo ikore yunguka.
Yavuze ko kubera iyo gahunda yo kugurisha imigabane yayo, byanatumye Leta iyigurira indege nshya aho kugura izakoze kugira ngo abantu batangire bayigirire icyizere.
Nubwo gahunda yo kugurisha imigabane imwe ya Uganda Airlines iri mu myaka itatu iri imbere, Guverinoma yatangaje ko bizaterwa n’uburyo icyorezo cya Covod-19 kizaba gihagaze, nkuko Chimpreports yabitangaje.
Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta muri Uganda igaragaza ko mu mwaka wa 2018/2019 Uganda Airlines yahombye miliyari 4,197Frw ndetse mu 2019/2020 ibi bihombo birazamuka bigera kuri miliyari 28,544Frw.
Iyi raporo igaragaza kandi ko mu 2019/2020 Uganda Airlines itabashije kwinjiza miliyari 93,347 Frw nk’uko yari yabyiyemeje ahubwo ikinjiza miliyari 9,958 Frw. Ikindi kibazo cyagaragaye ni uko amafaranga iki kigo cyakoresheje mu mwaka ushize yarenze kure ayari ateganyijwe.
Iyi mikorere mibi yatumye muri Gicurasi uyu mwaka, Perezida Museveni ahindura abari abayobozi b’iyo sosiyete.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!