Uganda Airlines yashinzwe muri Gicurasi 1976, itangira gukora mu 1977, ifite icyicaro ku kibuga Mpuzamahanga cya Entebbe. Guverinoma ya Uganda yashatse kuyegurira abikorera iki kigo ariko habura ucyigura bituma isinzira mu 2001.
Imyiteguro yo kuzahura Uganda Airlines, ikomeje kwibazwaho na benshi kuko mu ndege esheshatu iteganya kugura harimo ebyiri zo mu bwoko bwa Airbus A330-800 Neo (New Engine Option) zabenzwe n’ibindi bigo bikora ubwikorezi bw’indege.
Umutwe w’ikinyamakuru gikomeye muri Uganda uvuga ko ‘Uganda isubiye mu kirere n’indege za Airbus zitagikenewe’, gishingira ku kuba Airbus A330-800 Neo, zarashyizwe ku isoko mu 2014 ariko ntihagire ikigo na kimwe kizigura.
Kivuga ko kuwa Gatatu w’iki Cyumweru, Uganda Airlines, yatangaje ko yagiranye amasezerano na Airbus yo kuguramo ebyiri muri zo ndege zanzwe n’ibindi bigo, zifite agaciro ka miliyoni 586 z’amadolari.
Aya masezerano yagaruriye icyizere Airbus kuko yahombye akayabo yari kwishyurwa n’ikigo Hawaiian Airlines, muri Werurwe, k’indege esheshatu zo mu bwoko bwa A330-800 cyari cyatumije, ariko kikaza kuzibenga kikajya kugura iza Boeing 787-900.
TransAsia Airlines na yo yabenze indege enye za Airbus A330-800 Neo, yari yatumije. Izi ndege zikomeje kubengwa nyamara izo zashyiriwe ku isoko rimwe za Airbus A330-900, zimaze gutumizwaho izirenga 210.
Abanya-Uganda n’abandi bakurikirana iby’ingendo z’indege bakomeje kunenga uburyo Uganda Airlines, igiye kugura indege zanzwe n’izindi kompanyi, zikoresha amavuta menshi kandi zitwara abantu bake.
Ikindi kinyamakuru cyo muri Uganda, Chimp Reports, cyanditse inkuru ifite umutwe ugira uti’ Uganda Airlines igiye kuba ikigo cya mbere gikoresheje indege za A330-800Neo zidakenewe n’ikindi kigo’.
Mu buhamya Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’iby’indege Hawaii Airlines gikorera Honolulu muri Amerika Peter Ingram yahaye Chimp Reports, yavuze ko nacyo cyagerageje gutumiza izi ndege igihe kimwe, ariko bakisubiraho basanze nta nyungu zizabagezaho.
Yagize ati: “Twaje kubona ko A300-800 ari indege zitishimiwe ku isoko ryo gutwara abagenzi mu kirere”.
Ingram yongeraho ko nta mpamvu yo kugura indege itishimiwe kandi uzi neza ko izagushyira mu gihombo, akagira inama Uganda Airlines, kudahuzagurika igura izi ndege mu gihe hatabayeho inyigo isobanutse ku mpamvu ntakuka iki gihugu gishaka kuzihitamo.
Ku bijyanye n’iby’ubwikorezi bwo mu kirere by’umwihariko, bivugwa ko kuba ubwoko runaka bw’indege butarigeze bwitabirwa kugurwa n’ibigo bitwara abantu n’ibintu mu kirere ubwacyo ari ikimenyetso ntakuka gishyira izo ndege Uganda ishaka kugura mu kato.
Bavuga ko byoroshye kumvikana buryo ki ibyuma bisimbura ibishaje bizaba bihenze cyane, kongeraho ko kubona abakanishi bazobereye mu kuzisana bitakorohera Uganda Ailines, bitewe nuko nta bumenyi buhagije baba bazifiteho, kubera ko ziba zitamenyerewe ku bibuga.
Ikindi kandi bafata nk’umuziro ni ukugura indege nk’izi Uganda itazaba yizeye kuba yasubiza ku isoko, kubera kwangwa n’ibindi bigo by’indege.
Uganda Airlines yatumije kandi izindi ndege enye za Canadair Regional Jet 900 (CRJ 900), bituma indege yatumije zigira agaciro ka miliyoni 776 z’amadolari. Iki kigo kirateganya kuzahuraibikorwa byacyo gitangiranye ibyerekezo 15 nyuma ya Entebbe.






Ibitekerezo 0