Ni nyuma y’aho ibigo bishinzwe ingendo zo mu kirire mu bihugu byombi bibyemeranyijeho nk’uko inkuru ya Chimpreports ibivuga.
Uganda Airlines izajya ikora ingendo inshuro eshatu mu cyumweru, ku wa Mbere, ku wa Kane no ku Cyumweru, ikoresheje Airbus A330-800neo y’imyanya 258.
Umuyobozi Mukuru wa Uganda Airlines, Jenifer Bamuturaki yagize ati “Ingendo zidahagaze zizafasha abakiliya bacu gukoresha igihe gito bashaka kujya muri Uganda n’abandi bashobora gukenera kujya i Nairobi bakoresheje inzira yacu, Dar es Salaam, Zanzibar, Kilimanjaro, Mombasa, Juba, Bujumbura, Kinshasa, Dubai, Mogadishu cyangwa Johannesburg na Mumbai.”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku iterambere, UNDP, riri gufatanya na Uganda Airlines mu gusesengura amahirwe yose iki cyerekezo gishya kizazana mu rwego rw’ubucuruzi n’ubukerarugendo hagamijwe iterambere ridaheza kandi riramba.
UNDP igiye gutera inkunga abagore 40 bari mu rwego rw’ubucuruzi n’ubukerarugendo kugira ngo bazungukire ku isoko rya Nigeria n’irya Afurika y’Iburengerazuba muri rusange.
Lagos ni icyerekezo cya 13 cya Uganda Airlines gikurikira icya Mumbai cyafunguwe ku wa 7 Ukwakira 2023.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!