Mbabazi yerekezaga ahitwa Mbale muri Uganda aho yari agiye gukorera inama n’abamushyigikiye nk’uko Monitor dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Yari agiye kubonana na bo muri gahunda y’ingendo yari yarateguye mu gihugu hose zo guhura n’abayoboke be mbere y’uko atanga kandidatire ye ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu ishyaka NRM mu matora ateganyijwe muri iki gihugu.
Yavuze ko azatanga kandidatire nk’umwe mu ba Kandida b’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda ahuriyemo na Perezida Yoweri Kaguta Museveni na we wagaragaje ko azahagararira iri shyaka mu matora ari imbere.
Nk’uko byatangajwe n’umwanditsi mu biro bya Perezida wa Uganda, Tamale Mirundi, kuri uyu wa gatatu Perezida Museveni yari yasabye polisi ko yamuta muri yombi igihe cyose atahagarika izo nama.
Abarwanashyaka ba Amama Mbabazi mu Mujyi wa Jinja bagiye mu mihanda bagaragaza ko ifatwa rye ridafite ishingiro, mu gihe abashyigikiye Museveni na bo bari bigabye mu Mujyi wa Mbale bavuga ko badashaka Amama Mbabazi muri uyu mujyi.
Mbabazi afatwa nk’inkingi ya Mwamba mu barwanye urugamba rwo kubohoza igihugu cya Uganda afatanyije na Museveni.
Mu mwaka ushize yirukanwe ku mwanya wa Minisitiri w’intebe, nyuma aza kwirukanwa no ku mwanya w’umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya NRM riri ku butegetsi.
[email protected]
Twitter: @Tukamwibonerale



















TANGA IGITEKEREZO