00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Amama Mbabazi yaba yatangiye kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 24 March 2015 saa 08:58
Yasuwe :

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe muri Uganda, Amama Mbabazi ubu utakivuga rumwe n’ubutegetsi yaba yatangiye kwiyamamariza umukuru w’igihugu ahereye mu banyeshuri ba za Kaminuza, aho yavuze ko ari we ugiye kuzana impinduka nziza mu gihugu.

Ibi yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku banyeshuri bo muri za Kaminuza zitandukanye bari bitabiriye ibirori by’umuco muri Kaminuza ya Kyambogo mu ijoro ryo ku cyumweru.

Amama Mbabazi utaherukaga kugaragara muri Politiki kuva aho yirukaniwe ku mwanya wa Minisitiri w’intebe umwaka ushize, yatangaje ko azagira uruhare rukomeye mu mpinduka nziza mu gihugu, ibi birerekana ko umugambi we wo kwiyamamaza mu matora ya Perezida azaba muri 2016 awukomeje.

Mbabazi ati ”Ndacyafite imbaraga haba mu mutwe no ku mubiri, nzatanga imbaraga zanjye zose nk’umusanzu mu mpinduka zizatuma Uganda iba ahantu heza.”

Daily monitor dukesha iyi nkuru itangaza ko Mbabazi ubwo yari akubutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika no mu Bwongereza aho yari amaze iminsi, yabajijwe n’umunyamakuru niba aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ataha agahangana na Perezida Museveni, yasubije ati “Ese sinababwiye ko nzababwira?”

Mbabazi wahoze ari umunyamabanga mukuru mu ishyaka NRM rya Perezida Museveni yasabye urubyiruko gutangira gufata imyanya mu buyobozi, aho yagize ati ”Iki gihugu ni icyanyu uyu munsi, oya si ejo, ahubwo uyu munsi. Mutangire mwitegure, mwitegure mukora cyane.”

Abo banyeshuri bamusabye kuzagaruka kubasura, abemerera kuzaza umwaka utaha nk’iki gihe ubwo amatora azaba arangiye, ibyo bikagaragaza ko afite icyizere cyo kuzatsinda amatora.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages