Ibi bibaye nyuma y’aho mu banyeshuri hamaze kugaragaramo abasaga 23 banduye Ebola mu gihe abana umunani imaze kubahitana.
Minisitiri w’Uburezi akaba na Madamu wa Perezida, Janet Kataha Museveni yatangaje ko ku wa Kabiri tariki ya 8 Ugushyingo 2022 Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko amashuri agomba kuba afunze kugeza ku wa 25 Ugushyingo kubera ubwiyongera bwa Ebola mu mashuri.
Yakomeje agira ati “Gufunga amashuri hakiri kare biradufasha kugabanya umuvumba cyane ko abana batazaba bakiri guhura n’abagenzi babo, abarimu n’abandi bashoboraga kuba intandaro yo gukwirakwiza virusi.”
Abanyeshuri muri Uganda bari bageze mu gihembwe cya gatatu gisoza umwaka w’amashuri.
Tariki ya 6 Ugushyingo 2022 Guverinoma ya Uganda yongereye ibyumweru bitatu bya guma mu rugo mu duce tugaragaramo ubwandu bwinshi mu gihugu turimo akarere ka Mubende na Kassanda.
Kuva Ebola yaboneka bwa mbere muri Uganda ku wa 20 Nzeri 2022 mu Karere ka Mubende yagiye ikwirakwira mu bice binyuranye by’igihugu birimo n’Umurwa mukuru Kampala.
Kugeza ubu imibare itangwa na Guverinoma yemeza ko byageze ku Cyumweru tariki ya 7 Ugushyingo uyu mwaka hamaze kwandura abasaga 135 naho 53 imaze kubahitana.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, ryo riheruka gutangaza ko abasaga nibura 150 aribo bamaze kugaragarwaho Ebola muri Uganda barimo 64 yahitanye.
Ubusanzwe Ebola ni indwara iterwa na virusi yandurira mu maraso n’andi matembabuzi, yaba ava mu mubiri w’abantu cyangwa se inyamaswa. Iyi ndwara irandura cyane kandi abasaga 50% by’abayanduye irabahitana.
Bimwe mu bimeyetso bya Ebola birimo guhinda umuriro, kurwara umutwe, kubabara mu ngingo z’umubiri, kubabara mu muhogo, guhitwa, kuruka, kubabara cyane mu nda, kugira ibiheri ku mubiri no gutukura amaso no kuva amaraso mu myenge yose y’umubiri Ebola.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!