00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Amashuri asaga 160 mu Karere kamwe yafunzwe

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 4 March 2017 saa 04:02
Yasuwe :

Akarere ka Ibanda muri Uganda, kafunze ibigo by’amashuri byigenga birenga 160 bitubahirije amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Uburezi birimo kuba ibyumba by’amashuri bitameze neza, abarimu badafite ubumenyi buhagije bwo kwigisha n’ibindi.

Amenshi muri ayo mashuri yafunzwe mu gikorwa cy’ubugenzuzi harebwa ibigo bitujuje ibisabwa cyakozwe mu minsi ibiri n’ubuyobozi bushinzwe uburezi mu karere ka Ibanda.

Umuyobozi ushinzwe uburezi muri aka akarere, Gaidius Ahimbisibwe yasobanuye ko ayo mashuri yafunzwe kuko afite ibibazo bibangamiye imyigire y’abanyeshuri.
Yagize ati “Ibyo bigo nta byangombwa bifite, ibindi bifite inyubako zimeze nabi, amwe nta n’amadirishya afite.”

Yakomeje avuga ko ayo mashuri afunzwe by’agateganyo kugira ngo yisubireho, ko abayobozi bayo bashobora kuzongera bagasaba uburenganzira hagasuzumwa niba barakoze ibyo basabwe maze akongera agafungurwa.

Ibyo bigo byafunzwe byigagaho abanyeshuri basanga ibihumbi 10, aho ubu hari kwibazwa uko bizagenda mu gihe afunzwe igihembwe kigeze hagati.

Umuyobozi ushinzwe uburezi avuga ko itegeko ryo gufunga ibigo bitujuje ibisabwa ryaturutse ku rwego rwo hejuru kandi ko ryagombaga kubahirizwa.

Moses Tumuhimbise, Umuyobozi w’ishuri ryitwa Ishongorero Vocation avuga ko Minisiteri y’Uburezi itorohera ibigo byigenga kandi bifatiye runini uburezi muri iki gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages