00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Ambasaderi w’Ubumwe bw’u Burayi yibasiye Perezida Museveni

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 12 June 2013 saa 05:29
Yasuwe :

Ambasaderi uhagarariye Ubumwe bw’u Burayi muri Uganda, Roberto Ridolfi, yavuze byinshi ku byerekeranye n’ikibazo cya Uganda na Jenerali Tinyefuza wagaragaje impungenge z’uko Museveni ashaka gusiga umuhungu we Gen Kainerugaba Muhoozi ku butegetsi.
Nk’uko The Daily Monitor cyabyanditse, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Kamena, Ambasaderi Roberto Ridolfi yavuze ko bibabaje kuba ijambo umukuru w’igihugu aheruka kugeza ku baturage ritigize rikomoza ku kibazo cya Gen David Sejusa benshi bazi nka (…)

Ambasaderi uhagarariye Ubumwe bw’u Burayi muri Uganda, Roberto Ridolfi, yavuze byinshi ku byerekeranye n’ikibazo cya Uganda na Jenerali Tinyefuza wagaragaje impungenge z’uko Museveni ashaka gusiga umuhungu we Gen Kainerugaba Muhoozi ku butegetsi.

Nk’uko The Daily Monitor cyabyanditse, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Kamena, Ambasaderi Roberto Ridolfi yavuze ko bibabaje kuba ijambo umukuru w’igihugu aheruka kugeza ku baturage ritigize rikomoza ku kibazo cya Gen David Sejusa benshi bazi nka Tinyefuza, kandi bigaragara ko ari ikibazo kitoroshye.

Ridolfi yagize ati “Birababaje, kuko kuvuga uko igihugu gihagaze, ku bwanjye byakagombye kugira izindi ngingo nk’ebyiri cyangwa eshatu bigarukaho. Ndatekereza ko abaturage ba Uganda bari biteze kugira icyo bumva kuri iki kibazo cya Gen David Sejusa, cyangwa se ruswa.”

Akomeza avuga ko byashoboraga kugaragaza intambwe iterwa mu gukemura ibibazo kandi bikanaba byarangiza impaka mu bitangazamakuru. Ibyo byari gukorwa mu buryo bwiza (positively).”

Col. Shaban Bantariza, uyobora ikigo cy’itangazamakuru gishingiye ku gisirikari avuga ko Sejusa atari ikibazo gikwiye kuvugwaho nk’igihangayikishije igihugu, ati “Iyo Sejusa afata intwaro akigomeka kuri Leta nibwo yari kuba abaye ikibazo cy’igihugu. Niba rero Museveni yarahisemo gukemura ikibazo cy’umujenerali we bucece, mureke dutegereze turebe.”

Gen. Sejusa yari yanditse ibaruwa ku wa 29 Mata, igenewe umuyobozi w’urwego rushinzwe umutekano mu gihugu imbere, Ronnie Balya, iyo baruwa ikavuga ko hari umugambi Museveni afite ashyigikiwemo na bamwe mu basirikare bakuru wo gutegurira inzira umuhungu we Gen. Muhoozi Kainerugaba, akazasimbura se ku butegetsi.

Iyo baruwa yaje kubonwa n’itangazamakuru ishyirwa ahagaragara, bityo biza gutuma Sejusa ajya mu Bwongereza agumayo atinya ko nagaruka mu gihugu yakwicwa cyangwa agafungwa.

Iki kibazo cyanateje ifungwa ry’ibitangazamakuru birimo Monitor ndetse na Red Pepper byandikirwa muri Uganda mu gihe cy’iminsi icumi yose.

Kuri uyu wa Kabiri, Amb. Ridolfi yavugiye i Kampala ko kudasobanuka k’buryo Museveni azasimburwa ku butegetsi yagezeho muri Uganda kuva mu 1986 byateje urujijo n’ingingimira mu bakabaye abashoramari b’abanyaburayi.

Yagize ati “Abanyemari baraza hano bakambaza bati Ambasaderi utekereza iki ku gusimburana? Ntituri ubwami, Ndatekereza ko mwese mubona ko imyaka 27 ari myinshi cyane!”

Monitor ivuga ko Museveni nageza mu mwaka wa 2016 azaba yujuje imyaka 30 ku butegetsi, icyo kikaba ari igihe kiruta icyo abamubanjirije bose hamwe uko bamaze uko bakubiranye kuva mu 1962 Uganda ihabwa ubwigenge, kandi Museveni aracyafite n’andi mahirwe yo kwiyamamariza indi manda bitewe n’uburyo itegeko nshinga ryasubiwemo mu 2005.

Uyu mudipolomate mukuru w’u Burayi muri Uganda avuga ko ubu bari gukorana n’amashyaka mu gihugu ku bufasha bw’ihuriro rigenzura kunoza amatora muri Uganda mu rwego rwo kugira ngo ubutaha hazabeho amatora aciye mu mucyo kandi aboneye, ibyo we yita ko ari imyiteguro myiza ya nyuma y’igihe cya Museveni.

Agira ati “Gusimburana ku butegetsi bica mu buryo buboneye kandi buzira agahato. Kandi ubwo buryo ntiburabaho muri Uganda. Kubera iki? Kubera ko dukeneye urwego rushinzwe amatora rwifitiye icyizere kandi rwigenga, ruhagarariye inyungu za bose.

Ambasaderi Ridolfi uhagarariye EU muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages