Polisi ya Kampala yataye muri yombi bane muri 15 bagize itsinda ry’urubyiruko rutagira akazi, rwari rwaramukiye mu muhanda rwigaragambya ku wa mbere tariki ya 27 Ukwakira irukekaho gushaka gutwika umujyi.
Uru rubyiruko rwazindukiye mu muhanda, rwitwaje ibyapa ndetse n’ibirumbeti (Vuvuzela), rwerekeza kuri Minisiteri y’Uburinganire, Umurimo n’Imibereho Myiza y’Abaturage, rugiye gutanga raporo y’igikorwa cyo kubarura urubyiruko rutagira akazi rwo mu gihugu cyose.
Nk’uko Chimpreports ibitangaza uru rugendo rwari urwo kwamagana ikigero gikabije cy’ubushomeri mu gihugu cya Uganda.
Komiseri w’umujyi wa Kampala, Aisha Kabanda avuga ko hari amakuru avuga ko uru rubyiruko rwari rwitwaje ubushomeri rugamije gutwika umujyi, kuko rwari rwanatangiye gushaka abantu bo gukoresha, bakaba kandi banakorana n’umutwe utavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ati: “Aba ni abana b’abahungu bakoreshwa n’abanyapolitiki bishakira inyungu za bo mu bya Politiki bakabashora mu myivumbagatanyo. Turashaka kuburira buri wese kwitondera iri tsinda.“
“Dufite amakuru avuga ko iri tsinda ryashakaga gutwika umujyi, kandi banatangiye gushaka abo gukoresha. Twamenye kandi ko iri tsinda rikorana n’umutwe utavuga rumwe n’ubutegetsi, none barikinga ubushomeri bagashora bagenzi ba bo mu myigaragambyo.”
Umuyobozi w’iryo tsinda ry’urubyiruko, Doreen Nyanjura, na we uri muri 4 batawe muri yombi, avuga ko bari barandikiye Gen Kale Kayihura Umuyobozi mukuru wa Polisi bamenyesha ko bazigaragambya ku wa 27 Ukwakira.
Yagize ati: “Twamenyesheje Polisi iby’urugendo twateganyaga, kandi twari tuyizeyeho umutekano. Kwaka Guverinoma akazi ni uburenganzira duhabwa n’Itegeko nshinga.”
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kampala Patrick Onyango yatangaje ko bamenye amakuru y’uko urwo rubyiruko ruteganya kwigaragambya rwerekeza kuri Minisiteri y’uburinganire kandi rutarigeze rubiherererwa uburenganzira..
Ati: “Twabajije Minisitiri w’Uburinganire atubwira ko atigeze amenyeshwa iby’iyo myigaragambyo. Ntabwo Polisi yabibahereye uruhushya, kandi byahungabanyije umutekano mu Mujyi.”
Kuwa 27 Kanama 2014, iri tsinda ry’urubyiruko ryatangiye igikorwa cyo kubarura urubyiruko rudafite akazi mu gihugu hose, bavuga ko leta ya Uganda idakora ibishoboka ngo igabanye ikigero cy’ubushomeri kimaze kurenga igaruriro.



















TANGA IGITEKEREZO