Polisi igaragaza ko abo bantu bari barakoze konti ku rubuga rwa TikTok bashyiraho numero ya Whatsapp babyitirira Karugire bavuga ko akora ibikorwa by’ubugiraneza, ubundi bagasaba amafaranga abantu bavuga ko ari ayo kwiyandikisha muri uwo mushinga.
Umuvugizi wa Polisi, Kituuma Rusoke, avugana n’itangazamakuru ku wa 9 Gashyantare 2026, yavuze ko iki kibazo bakinjiyemo ubwo Karugire yagaragazaga ko ahangayikishijwe n’abantu bakomeje kumwiyitirira.
Ati “ Muribuka ko Natasha Karugire yagaragaje ko ahangayikishijwe n’abantu bamwiyitirira kuri TikTok na WhatsApp, ubwo iki kibazo cyatugeragaho twahise dutangira kubikurikirana.”
Akomeza asaba abantu kwirinda kwishyura amafaranga abantu bose babonye bababwira ko ari amafaranga yo kwiyandikisha.
Abafashwe barimo Asharaf Isabirye, Rahman Mulondo, Kakaire Zubail na Sharif Egesa bagiye kujyanwa mu rukiko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!