Aba bagabo batawe muri yombi nyuma y’iperereza ryakozwe rikagaragaza ko ‘Rafiki’ yishwe itewe ikintu gisongoye, ibintu bahereyeho bemeza ko yazize ba rushimusi.
Mu itangazo ikigo cya Uganda gishinzwe inyamaswa,Uganda wildlife Authority,UWA cyashyize hanze cyavuze ko aba bagabo batawe muri yombi nyuma yo gusanganwa ibikoresho bisanzwe bikoreshwa mu buhigi, ndetse bakaza kwiyemerera ko bari basanzwe ari abahigi b’inyamaswa nto, ko bishe ‘Rafiki’ mu rwego rwo kwirwanaho.
Mu gihe aba bagabo baba bahamwe n’icyaha cyo kwica iyi ngagi yari umukuru w’umuryango ubarizwamo izindi 17, bashobora guhanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya miliyoni 5.4$ nk’uko bigenwa n’itegeko ryo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima muri iki gihugu.
Muri iki gihugu habarurwa ingangi zo mu misozi 1000, ibintu UWA iheraho ivuga ko gupfusha ‘Rafiki ari igihombo gikomeye’
Umukozi muri UWA, Bashir Hangi yabwiye BBC ko urupfu rwa ‘Rafiki’ rushobora kuba intandaro yitandukana ry’umuryango wayo kandi bikaba byahungabanya n’ubukerarugendo muri iki gihugu.
Yagize ati “Urupfu rwa Rafiki rusize umuryango mu ihungabana, kandi hari ibyago by’uko watandukana. Uyu mwanya nta buyobozi ufite hari n’igihe wafatwa n’indi ngabo, kandi ibyo bibaye uyu muryango ntiwakwifuza kongera guhura n’abantu, ibintu byagira ingaruka ku bukerarugendo”
Urupfu rw’iyi ngagi rwamenyekanye ku wa 12 Kamena nyuma y’ibikorwa byo kuyishakisha byatangiye ku wa 1 Kamena ikiburirwa irengero.





Ibitekerezo 0