Gahunda yo kugurisha Crane Bank igamije gutuma haboneka umushoramari wo kuyikura mu gihombo no kuzamura imari shingiro yayo yari imaze kujya munsi ya 50% y’iteganywa n’itegeko.
Iyi banki yatangiye gucungwa na Banki Nkuru ya Uganda mu Ukwakira 2016. Igiye kugurishwa mu gihe bamwe mu banyamigabane bayo barimo na Amama Mbabazi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu baherutse kujyana mu rukiko ikirego cyo kwitambika iri gurishwa.
Zimwe muri banki bivugwa ko ziri mu ipiganwa harimo DFCU Bank yo muri Uganda, Barclays Africa, First National Bank of South Africa, Aethel Partners na General Equity, Ikigo cy'imari muri Nouvelle Zélande.
Amakuru yatanzwe n’umwe mu bari gukurikiranira hafi ibigano hagati y’izi banki na Leta, yabwiye Daily Monitor ko abazihagarariye babanje gusinya amasezerano ababuza kugira icyo batangaza ku bijyanye n’igurishwa rya Crane Bank. General Equity ariko yo ngo ntirashyira umukono kuri aya masezerano.
Minisitiri w’imari, Matia Kasaija yemeje ko hari abashoramari batumiwe mu biganiro ndetse ngo baherutse kugira inama ku wa Gatatu w’icyumweru gishize.
Yavuze ko umuntu wese ufite amafaranga ashobora kuzahura iyi banki, yaba umunyamahanga cyangwa Umugande atazigera ahezwa, ko ibyangombwa azazana bizakirwa.
Ati “Nta kibazo, niba umuntu uwo ari we wese azanye amafaranga ashobora gufasha iyo banki, akatuzanira ibyangombwa, tuzareba niba afite ubushobozi bwo guhaza banki, tuzamuha ikaze yaba banki y’abanyamahanga cyangwa iyo mu gihugu.”
Daily Monitor ivuga ko yagerageje kuvugana n’abayobozi ba banki zifuza kwegukana Crane Bank, bamwe bavuga ko ntacyo babivugaho mu gihe hari n’abandi bavuze ko ayo makuru batari bayazi.
Ni mu gihe kandi abayobozi ba Banki Nkuru y’igihugu barimo Justine Bagyenda na Kelvin Kizito Kiyingi na bo banze kugira icyo babitangazaho.
Ibarura ryakozwe mu 2015, ryagaragaje ko Crane Bank inafite ishami mu Rwanda, iza ku mwanya wa kane mu mabanki afite umubare munini w’abanyamuryango bayabitsamo n’abayakiramo inguzanyo muri Uganda.





Ibitekerezo 0