Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko Banki y’Isi yahagaritse inkunga yageneraga iki gihugu biciye mu ngengo y’imari, impamvu yabiteye ikaba itaramenyekana.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa Banki y’Isi, buravuga ko amafaranga azakomeza guhabwa iki gihugu, ari azakoreshwa mu bikorwa bijyanye n’ishoramari mu gihugu gusa.
Emmanuel Tumusiime Mutebile umuyobozi mukuru wa Banki ya Uganda, yemeje iri hagarikwa ry’iyi nkunga bagenerwaga biciye mu ngengo y’imari, mu gihe ngo aribwo buryo Banki yakoreshaga iha abayakoresha mu gihugu, ariko yongeraho ko Banki y’Isi igifite icyizere cyo gufasha iki gihugu.
Ikinyamakuru Red pepper kiravuga ko n’ubwo ariko Mutebile avuga ibi, kugeza ubu yirinze kugira ingaruka atangaza igihugu cye kigiye guhura na zo mu gihe kiri imbere, kubera iyi nkunga yahagaritswe.
Banki y’Isi iravuga ko igifite intego zo gufasha iki gihugu mu bikorwa byatoranyijwe by’iterambere, bityo bakaba baratangarije Uganda ko aho gutera inkunga ingengo y’imari, bahindukira bagafasha bimwe mu bikorwa by’ishoramari birimo ibikorwaremezo, ubuhinzi n’ubumenyi ngiro.
Rashit Pertev, inzobere muri Banki y’Isi ushinzwe ubuhinzi n’ubukungu, yatangaje ko bagitegereje Uganda ngo barebe gahunda bafitiye ibijyanye n’iterambere ry’ubuhinzi.
Uku guhagarika inkunga yahabwaga ingengo y’imari, bije nyuma y’aho hari amakuru yavugaga ko mu nkunga zagenerwaga ingengo y’imari, yakoreshwaga nabi. Ibi kandi bikaba bije byiyongera kuri raporo yakozwe n’ushinzwe gucunga umutungo muri Uganda, wavuze ko amashilingi arenga miliyari 50 yaburiye mu biro bya Minisitiri w’intebe, byatumye ibihugu bimwe bivanaho inkunga byageneraga Uganda.
Mu mwaka wa 2012, Banki y’Isi yageneye inguzanyo ya miliyoni 235 z’amadolari iki gihugu, miliyoni 345 muri 2011 na miliyoni 457.6 mu mwaka wa 2010.



















TANGA IGITEKEREZO