Umuvugizi wa Polisi muri Kampala, Emilian Kayima, yabwiye Daily Monitor ko abo bantu batawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ibasanganye ibyapa n’impapuro zigenewe abanyamakuru bigaragaza ko Maj Gen Muhozi Kainerugaba aziyamamariza kuba Perezida.
Yagize ati “Twafashe abantu batanu b’urubyiruko muri Hotel ya Kolping i Makerere. Bari bafite ibyapa (Posters) n’impapuro zigenewe abanyamakuru (Press Release). Twabimenyeshejwe n’abashinzwe iperereza, ubu barafunze.”
Abafashwe ni George Mutumba umujyanama uhagarariye agace ka Kisowera yo muri Kawempe, Twaha Jengo na Abdul Karim Ddamulira bombi bakomoka muri Kisowera, Hamidu Walakira ukomoka Mulago na William ukomoka muri Makerere zone III.
Abajijwe niba abafashwe bari bagiye kugira ikiganiro n’itangazamakuru, Emilian Kayima yavuze ko bari guhatwa ibibazo ngo bamenye umugambi nyamukuru bari bafite.
Umuvugizi wa Polisi muri Uganda, Andrew Kaweesi, yatangaje ko Maj Gen Muhozi Kainerugaba ntaho aziranye n’urwo rubyiruko rwafashwe, avuga ko ubu rushinjwa gukwirakwiza ibihuha, yongeraho ko bishoboka ko haba hari abantu babatumye kumenyekanisha Maj Gen Muhozi Kainerugaba kugira ngo babashore mu cyaha.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Perezida Museveni yahinduriye umwanya umuhungu we Maj Gen Muhoozi Kainerugaba wayoboraga ingabo zidasanzwe (Special Forces Commander), amugira Umujyanama we udasanzwe ushinzwe ibikorwa.



















TANGA IGITEKEREZO