00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Batanu basiramuye abakobwa bakatiwe gufungwa imyaka 4

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 23 November 2014 saa 12:27
Yasuwe :

Abantu 5 bakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka ine nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusiramura abakobwa mu burasirzuba bwa Uganda.
N’ubwo nta mibare nyayo izwi mu gihugu cyose ariko imiryango itegamiye kuri leta ivuga ko 90% by’abakobwa bo mu bwoko bwa Pokot bagikorerwa isiramurwa mu ibanga rikomeye.
Inkuru dukesha ikinyamakuru RFI, ivuga ko muri iki cyumweru, abantu batanu bakatiwe igifungo cy’imyaka ine nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusiramura abakobwa.
N’ubwo nta mibare nyayo izwi (…)

N’ubwo nta mibare nyayo izwi y’abakorerwa isiramurwa, hari amoko abiri yavuzwe yiganjemo ibyo bikorwa ariyo Sabiny ndetse Pokot.

Iyo miryango itegamiye kuri leta ivuga ko abakobwa 50% mu bwoko bw’aba Sabiny ndetse na 90% mu bwoko bw’aba Pokot basiramurwa.

Mu mwaka 2010 Uganda yashyizeho itegeko rihana abasiramura abakobwa, riteganya igihano kigera ku myaka 10 y’igifungo kubasiramura abakobwa.

Iryo tegeko kandi rihana abaha akato abakobwa batasiramuwe.

Umuyobozi w’umushinga utegamiye kuri leta Reach, Béatrice Chelangat yatangaje ko kubona abaturage bo mu byaro batanga ubuhamya imbere y’ubutabera bitoroshye .

Yagize ati « abaturage bagira ubwoba bwo gutanga ubuhamya ku basiramurwa kuko baba batuye ahantu ibyo bintu bisanzwe bikorerwa »

Ingorane zigaragazwa n’imiryango itegamiye kuri leta ni uko nta nzego z’ubutabera ziba mu burasirazuba bwa Uganda aho ibyo bintu bikunze gukorwa.

Polisi yo itangaza ko bibera mu ibanga rikomeye kugira ngo bitamenyekana.

Ni inshuro ya mbere abasiramuye abakobwa bahanwe muri Uganda kuko bamwe iyo bamaze gukora ibyo byaha bahita bambuka imipaka bakajya muri Kenya ngo badakurikiranwa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages