Iyi mpanuka yabereye ahitwa Ssentema ubwo umumotari wari utwaye abagenzi babiri yinjiraga mu modoka z’abaherekeje Perezida ubwo zatambukaga muri ako gace.

Umwe mu babibonye yabwiye The Nile Post ko mu gihe ibindi binyabiziga byari byahagaze, umumotari we yagerageje gutambuka imbere y’imwe mu modoka yari yahagaze ngo itange inzira ku zari ziherekeje Museveni.

Umumotari n’abagenzi babiri yari atwaye bakomeretse ku buryo bahise bajyanwa mu bitaro bya Mulago na Mengo kugira ngo ubuzima bwabo bukurikiranwe.

Umuvugizi w’Umutwe w’Ingabo wihariye, Maj Dennis Omara yemeje iby’iyi mpanuka. Ati “Ubuzima bwabo buri kwitabwaho kandi tuzakurikirana ko bahabwa ubuvuzi bukenewe bakazava mu bitaro bameze neza.”

Maj Dennis yihanangirije abamotari batubahiriza amategeko y’umuhanda. Ati “Ubutumwa bwacu ku batwara moto n’abashoferi ni uko bagomba kubahiriza amategeko y’umuhanda uko umuntu yaba yihuta kose. Bagomba kureka ibinyabiziga bya perezida zikabanza zigatambuka.”

Amategeko y’umuhanda muri Uganda ateganya ko imodoka ziherekeza Perezida zifite uburenganzira bwo gutambuka mbere.