00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Besigye yavuze ko kumwiba amajwi ari yo nzitizi yonyine izamubuza intsinzi

Yanditswe na

Denyse Umukunzi

Kuya 9 February 2016 saa 01:36
Yasuwe :

Umukandida mu Ishyaka riharanira impinduka muri Demokarasi (Forum for Democratic Change-FDC) mu matora y’umukuru w’igihugu, Dr Kizza Besigye, yatangaje ko yanyuzwe n’uko abaturage bamushyigikiye hirya no hino mu gihugu, ariko ko icyo abona nk’imbogamizi ari uko ashobora kwibwa amajwi igihe cy’amatora, bityo intebe y’umukuru w’igihugu ikamuca mu myanya y’intoki.

Ibyo Besigye yabivugiye mu Turere twa Oyam na Apac muri icyo gitondo, aho yari ari mu gikorwa cyo kwiyamamaza, asaba abaturage gukomeza kumushyigikira ndetse bakamufasha kuba maso kugira ngo amajwi ye atazibwa. Yagize ati ”Niba ntawe utwibiye amajwi, intsinzi kuyigeraho biroroshye cyane”.

Yakomeje abwira abaturage kandi ko yizeye ko nta ntambara izaba igihe Perezida Museveni azaba atsinzwe amatora, kuko atakwangiza ibyo yubatse, nk’uko The monitor dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Yagize ati ”Mu maza ya mbere, Museveni yararwanaga kuko nta cyo yari afite atakaza. Naho ubu yigwijeho imitungo ku buryo adashobora gushoza intambara. Aramutse atsinzwe, ndumva yakwisubirira mu giturage akiberaho nk’abandi bose.”

Kizza Besigye utavuga rumwe na Leta ya Uganda yatangiye kwiyamamariza kuba perezida ku itariki ya 4 Ugushyingo umwaka ushize, akaba ari ku nshuro ya kane yiyamamarije uyu mwanya. Asigaje kwiyamamariza mu Turere tune mu 112 tugize igihugu cya Uganda.

Amatora y’umukuru w’igihugu muri Uganda ateganyijwe ku itariki 18 Gashyantare 2016.

Besigye asanga usibye kumwiba amajwi nta kindi cyamubuza gutsinda mu matora y'umukuru w'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages