Ubwo yageragezaga kwerekeza kuri Komisiyo y’amatora agiye gusaba ibyavuye mu matora, Polisi ya Uganda yahise imuta muri yombi.
Kizza Besigye watawe muri yombi ku nshuro ya kane mu minsi umunani, yavuze ko amajwi ye yibwe ndetse anasaba Umuryango Mpuzamahanga kwima agaciro ibyavuye mu matora.
Besigye afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Naggalama mu Karere ka Mukono.
Umukuru wa polisi Kale Kayihura yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa mbere ko Besigye aza kurekurwa agasubira iwe mu rugo.
Yakomeje avuga ko Besigye yakoze amakosa kujya gusaba impapuro z’ibyavuye mu matora atamenyesheje polisi ngo imuherekeze.
Izo mpapuro Besigye arazishaka ngo azazifashishe ajya kurega ko atemera ibyavuye mu matora, nk’uko New Vision yabitangaje.
Ubusanzwe amategeko ya Uganda yemera iminsi 10 nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora, ku muntu ushaka kurega ko atemera ibyavuye mu matora.
Fred Enanga, Umuvugizi wa polisi yavuze ko bagomba gucungira Besigye hafi, ngo kuko bafite amakuru ko ari gutegura guteza akavuyo, ndetse ngo hari n’abantu bari gutegura kwangiza ibintu mu mujyi wa Kampala.
Perezida Yoweli Museveni niwe wegukanye intsinzi ku majwi 60.7 naho Besigye agira 34.18.



















TANGA IGITEKEREZO