Ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ko uwo mugabo yamanitswe nyuma yo gufatanwa igikapu kirimo umutwe w’wo mwana w’umukobwa.
Uyu mwana, Jayirisi Niwemurugyi yari umunyeshuri mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ya ku kigo cya Kyamakora giherereye mu gace ka Rwomuriro mu ntara ya Kapeke.
Umurambo wa Jayisire wasanzwe uryamye mu maraso menshi ku muhanda, musaza we bari bajyanye ku ishuri ni we wamenyesheje polisi ko uwo mwana yishwe.
Polisi ikimara gutwara umurambo, abaturage barakaye biyemeje guhiga uwishe uwo mwicanyi.
Bahise basanga uwo bakekagaho gukora ayo mahano afite umutwe wa nyakwigendara mu gikapu uri kumwe n’ibisuguti bibiri bakeka ko ari byo yakoresheje amushuka.
Ushinzwe uburezi mu karere ka Kiboga yasabye ababyeyi kwibutsa abana kugenda mu dutsiko bagiye ku ishuri.
Uhagarariye polisi muri ako gace yabwiye abaturage ko bagomba kurya bari menge, kandi bakarinda umutekano hagati yabo, bakajya batanga amakuru hakiri kare.
Yavuze ko iperereza ryatangiye ariko ntiyasobanura niba abatwitse uwo mugabo barakurikiranwa.
Umuco wo kwihanira usa n’ushyigikiwe muri Uganda; ugaragayeho amakosa yicwa n’abaturage inzego z’umutekano ntizigire icyo zibikoraho.



















TANGA IGITEKEREZO