00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Bishe batwitse uwaciye umwana w’umukobwa umutwe

Yanditswe na

Sharifa K Uwase

Kuya 19 March 2015 saa 06:30
Yasuwe :

Abaturage bo mu ntara ya Kiboga muri Uganda bishe bamanitse Mubega Geoffrey ku wa gatatu bamuziza kwica aciye umutwe umwana w’umukobwa w’imyaka 12 werekezaga ku ishuri.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ko uwo mugabo yamanitswe nyuma yo gufatanwa igikapu kirimo umutwe w’wo mwana w’umukobwa.

Uyu mwana, Jayirisi Niwemurugyi yari umunyeshuri mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ya ku kigo cya Kyamakora giherereye mu gace ka Rwomuriro mu ntara ya Kapeke.

Abanya-Uganda bakunze gutwika abo bakekaho ibyaha

Umurambo wa Jayisire wasanzwe uryamye mu maraso menshi ku muhanda, musaza we bari bajyanye ku ishuri ni we wamenyesheje polisi ko uwo mwana yishwe.

Polisi ikimara gutwara umurambo, abaturage barakaye biyemeje guhiga uwishe uwo mwicanyi.

Bahise basanga uwo bakekagaho gukora ayo mahano afite umutwe wa nyakwigendara mu gikapu uri kumwe n’ibisuguti bibiri bakeka ko ari byo yakoresheje amushuka.

Ushinzwe uburezi mu karere ka Kiboga yasabye ababyeyi kwibutsa abana kugenda mu dutsiko bagiye ku ishuri.

Uhagarariye polisi muri ako gace yabwiye abaturage ko bagomba kurya bari menge, kandi bakarinda umutekano hagati yabo, bakajya batanga amakuru hakiri kare.

Yavuze ko iperereza ryatangiye ariko ntiyasobanura niba abatwitse uwo mugabo barakurikiranwa.

Umuco wo kwihanira usa n’ushyigikiwe muri Uganda; ugaragayeho amakosa yicwa n’abaturage inzego z’umutekano ntizigire icyo zibikoraho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages