Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho n’Isakazamakuru muri guverinoma, Chris Obore, yabwiye Daily Monitor ko buri mudepite yagenewe Amashilingi miliyoni 29 (asaga miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda).
Nyuma y’uko inteko isomewe umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga watanzwe na Depite Raphael Magyezi wo mu ishyaka rya NRM ari naryo rya Perezida Museveni, umukuru wayo Rebecca Kadaga yasabye abadepite kujya kugisha inama abaturage bahagarariye.
Umuhwituzi w’abadepite b’ishyaka rya NRM, Ruth Nankabirwa, atangaza ko abadepite bagiye kugenerwa ingengo y’imari izaborohereza muri icyo gikorwa.
Ati “Komisiyo y’Inteko iri gutegura ingengo y’imari yagenewe abagize inteko kuko ari bo bazatworohereza twese. Tuzamenyeshwa amafaranga buri mudepite azagenerwa kugira ngo ajye kureba abaturage anakuremo ibikoresho bizamufasha.”
Biteganyijwe ko buri mudepite muri 449 bagize inteko azahabwa izo miliyoni 29 z’amashilingi hatitawe ku ishyaka abarizwamo.
Muri uku kwezi ariko iyo gahunda yamaganwe n’umuhwituzi w’abatavuga rumwe na Leta mu nteko, Ibrahim Ssemujju, avuga ko igamije guha ruswa abadepite ngo bazahindure Itegeko Nshinga uko Perezida Museveni abyifuza.
Nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko yemeye kwiga ku ngingo yo guhindura imyaka ntarengwa Umukuru w’Igihugu uyobora Uganda agomba kuba afite, abatavuga rumwe na leta bakunze kwigaragambya ariko polisi ikabatanya, mu cyumweru gishize umuntu umwe yaguye muri icyo gikorwa.
Itegeko Nshinga rya Uganda rigena ko Perezida wa Repubulika atagomba kuba arengeje imyaka 75 ariko Museveni umaze imyaka 31 ku butegetsi, kuri ubu afite 73.
Abamurwanya bemeza ko ashaka guhindura iyo ngingo kugira ngo aziyamamaze mu matora ateganyijwe mu 2021.
Iyi ngingo no mu nteko yateje impagarara mu kwezi gushize Perezida w’inteko, Rebecca Kadaga, ategeka ko abadepite 25 barimo na Bobi Wine basohorwa mu nteko imirwano iravuka, hitabazwa inzego z’umutekano.




Ibitekerezo 0