Ibinyamakuru byo muri Uganda byavuze ko ubwo abashyigikiye Besigye bashyamirana na Polisi, urwo rwego rw’umutekano rwifashishije ibyuka biryana mu maso mu kubatatanya, ubu Dr Kizza Besigye afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kira.
Ibyo byatumye abacuruzi bahita bafunga amaduka yabo, abagenda n’amaguru na bo biruka bava aho hantu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, Umuyobozi wa Polisi ya Uganda, Gen Kale Kayihura yasabye Dr Kizza Besigye guhagarika kwiyamamaza, ibyo yise ko binyuranije n’amategeko kimwe n’amabwiriza ya Komisiyo y’igihugu y’amatora muri Uganda.
Ibyo birimo ko Dr. Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni, aheruka kwiyamamaza ahagana saa tatu n’igice z’ijoro, mu gihe abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu batemerewe kujya muri ibyo bikorwa nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Gen Kayihura yagize ati “Turabizi ko ashaka ko tumukoreshaho imbaraga ngo azigire impamvu za politiki ko polisi ihohotera abantu. Arashaka kudushotora ariko ibi ntibizakomeza. Ntabwo tuzemera ko akaduruvayo gakomeza muri iki gihugu.”
Yakomeje agira ati “Ntabwo akwiye kugerageza gusuzuma ubushake bwa leta. Twari dusanzwe dukoresha uburyo bucishije make ariko ubu tugiye gukurikiza itegeko.”
Dr. Besigye wahoze ari umusirikare ku ipeti rya Colonel, muri iyi myaka ishize yaranzwe no gufungwa inshuro nyinshi, kuva yatangira gukora nk’umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi.



















TANGA IGITEKEREZO