Nyuma y’irahira rya Perezida Yoweri Museveni muri manda ya karindwi, ubu amaso yerekejwe ku bagomba kujya mu yindi myanya ikomeye haba muri Guverinoma nshya cyangwa mu Nteko ishinga amategeko.
Abantu benshi bamaze kugaragaza ko Among adakwiye guhabwa indi manda, kuko yakunze gushinjwa ibyaha birimo ruswa no kwigwizaho umutungo.
Ni amatora yashyushye cyane mu gihe Perezida na Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Uganda bazatorwa ku wa 25 Gicurasi 2026.
Gen Kainerugaba yabanje kwandika kuri X ko bamaze gufata icyemezo ku ugomba kuyobora Inteko ishinga amategeko kandi ko azaba ari umugabo.
Yaje kongera ati “Yabaye Minisitiri mwiza kurusha abandi muri Guverinoma yacu mu myaka itanu ishize. Ndashaka kuba uwa mbere umushyigikiye ku mwanya wa Perezida w’Inteko Ishinga amategeko (2026-2031). Imana ihe umugisha Nyakubahwa Oboth-Oboth!”
Mu gihe yagaragazaga ko adashyigikiye Among, Gen Muhoozi yavuze ko ntacyo apfa n’uwari Visi Perezida w’Inteko, Thomas Tayebwa.
Ati “Ni umugabo mwiza. Ni murumuna wanjye. Nta kibazo na kimwe afite. Ararinzwe!”
Abandi bahabwa amahirwe yo kuyobora Inteko ishinga amategeko ya Uganda ni Annita Annet Among usanzwe kuri uwo mwanya, na Norbert Mao usanzwe ari Minisitiri w’Ubutabera.
Jacob Oboth-Oboth ni umudepite watowe ahagarariye agace ka Budama y’Iburengerazuba. Yasoje mu ishuri ry’amategeko rya Makerere mu 2001, asoza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza nabwo mu mategeko muri Kaminuza ya Minnesota mu 2007.
Yakoze muri Minisiteri y’Ubutabera, atorerwa kwinjira mu Nteko bwa mbere mu 2011 nk’umukandida wigenga. Yinjiye muri Guverinoma mu 2021 nka Minisitiri w’Ingabo, umwanya ariho kugeza ubu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!