Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri muri Uganda ,Richard Todwong yatangaje ko abakozi ba leta bagomba kugaragaza ingenga bitekerezo yabo cyangwa bakirukanwa
Ubwo yasozaga amahugurwa y’abapolisi 1500 mu cyumweru gishize yagize ati “ abakozi ba leta badafite ingengabitekerezo yumvikana bagiye kubura imirimo.”
Todwong uri n’umunyamabanga wungirije w’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda (NRM), yanavuze ko umunyamuryango waryo wese agomba kumenya kandi akazirikana ko kugira ingengabitekerezo igaragara ari ingenzi.
Nta ngengabitekerezo ihamye iranga Leta ya Uganda kugeza ubu. Gusa bamwe mu bayobozi bishyiriraho izabo bishakiye bakazitirira Leta.
Gusa itegeko rigenga abakozi ryo mu 2010 ribuza abakozi kwivanga mu bikorwa by’imitwe ya polisi.



















TANGA IGITEKEREZO