Virusi ya Zika isakazwa n’imibu yo mu bwoko bwa Aedes aegypti. OMS ivuga ko iyi virusi umuntu ayandura nyuma yo kurumwa n’uyu mubu. Gusa byavuzwe ko hari n’abayandurira mu mibonano mpuzabitsina, ikaba ituma abana bavukana imitwe mito kandi itameze neza.
Daily Monitor yanditse ko Minisitiri w’Ubuzima muri Uganda, Dr Jane Ruth Aceng, yatangaje ko ibyo OMS yatangaje ari ibihuha, ayisaba gusobanura aho yakuye ayo makuru ndetse anasaba abaturage ba Uganda kutabyitaho kuko ari ibinyoma bidafite ishingiro.
Yagize ati “Aya ni amakuru y’ibinyoma. Zika yagaragaye he muri Uganda, ntayo dufite kandi barabizi neza. Kuva yagaragara no muri Brazil hano ntayo twigeze tugira”.
Dr Ceng yakomoje no ku kuba aya makuru avuga ko mu gihugu cya Uganda hari Virus ya Zika ashobora kugira ingaruka ku rwego rw’ubukerarugendo, kuko ba mukerarugendo benshi bashobora gutinya gusura iki gihugu bikanga ko bashobora kuhandurira iyi virusi.
Ushinzwe itangazamakuru muri WHO muri Uganda yatangaje ko abayobozi bakuru ba WHO birinze kugira icyo babivugaho avuga ko amakuru yose yagakwiye gutangwa na Minisiteri y’Ubuzima.
Ibimenyetso biranga umurwayi wa Zika birimo; kugira umuriro udakabije (uri munsi ya 38.5˚C), kwishimagura, gusesa ibiheri no gufuruta umubiri wose, kubyimba ibiganza cyangwa ibirenge, no kurwara umutwe.
Zika ituma umwana uvutse ku mubyeyi wayanduye agira ibibazo birimo ibyo gutinda kuvuga, kudindira mu mikurire y’ubwonko n’imikorere yabwo, kundindira k’ubwenge bw’umwana no kugira ubumuga bw’imitsi.



















TANGA IGITEKEREZO