Abategetsi ba Uganda baravuga ko bafashe toni zigera kuri ebyiri z’amahembe y’inzovu, ibintu byari bimaze imyaka myinshi bitaboneka muri icyo gihugu.
BBC dukesha iyi nkuru iratangaza ko ishyirahamwe rirengera uburenganzira bw’inyamaswa muri Uganda, rivuga ko ayo mahembe agera kuri 832 afite agaciro kagera kuri miliyoni esheshatu n’ibihumbi 700 by’amadolari ya Amerika.
Abahanga bavuze ko amwe muri ayo mahembe akekwaho ko yaba yaturutse ku nzovu zafatiwe hanze ya Uganda.
Ayo mahembe baravuga ko yari mu nzira agana ku cyambu cya Mombasa muri Kenya, hakaba hari benshi bayashakisha muri Aziya, aho akoreshwa nk’imitako.
Havuzwe ko ayo mahembe yafashwe yaba ava nko ku nzovu zigeze kuri 400, muri Uganda havugwa ko hari inzovu 5000.
Umuvugizi w’iryo shyirahamwe yabwiye BBC ko Uganda ikoreshwa n’abo bantu bafata izo nzovu, mu bihugu nka Sudan y’Amajyepfo cyangwa muri Congo Kinshasa.



















TANGA IGITEKEREZO