Amagereza yo muri Uganda aravugwamo ubucucike budasanzwe, mu gihe usanga umubare w’abanyururu muri iki gihugu ukomeza kugenda wiyongera.
New Vision dukesha iyi nkuru, yatangaje ko muri gereza imwe iherereye mu majyaruguru ya Uganda hagombaga gufungirwa abanyururu 2407, nyamara kuri ubu hari abagera kuri 6664 biyongereye mu myaka ibiri.
Zimwe mu mpamvu zituma aba banyururu biyongera harimo ibibazo bishingiye ku masambu, ruswa, amakimbirane mu ngo, ubujura, ubwicanyi n’ibindi nk’uko bivugwa n’abayobozi batandukanye basobanuraga ku mpamvu zitera ubu bucucike.
Ubu bucucike kandi bugaragarira muri gereza ya Lira yubatswe mu 1943, igenewe abantu 200 ubu ikaba ifungiyemo 627.
Umucungagereza w’iyi ya Lira yagize atihafungiyemo abanyururu benshi. Serivisi yari igenewe 50 ihabwa 100. Ni iki cyakorwa ngo gereza yongerwe?
Kimwe mu bibazo bugaragara muri iki gihugu, ni uko hari bamwe mu banyururu bataburanishwa kubera umubare muke w’abacamanza, cyane abagombye kuburanisha abiba usanga ari benshi muri aya magereza.
Ikindi kirimo gutuma benshi bafungwa ni ikibazo cy’amasambu kibarizwa mu majyaruguru ya Uganda kitakemuwe mu gihe cy’abakoloni gituma babishwaniramo abenshi bagafungwa, nk’uko David Wangustusi, ukora mu kigo gishinzwe kwiga ku by’ubutabera muri Uganda yabivuze.
Umubare muke na none w’abunganira ababurana mu manza, na wo usanga ari ikindi kibazo, ku buryo urubanza rumaze imyaka ine rutaburanishwa kubera kubura kwabo.



















TANGA IGITEKEREZO