Inzego z’uburezi zaburiye ababyeyi, zibasaba kudaha abana iyi miti isukura intoki bagiye ku ishuri kuko ngo hari abashobora kujijisha bagashyiramo inzoga.
Amashuri yakanguriwe gushyiraho za kandagira ukarabe n’amasabune akaba aribwo buryo abana bazajya bakoresha mu kwirinda COVID-19.
Ushinzwe iyubahirizwa ry’amabwiriza y’uburezi, Benson Kule, yavuze ko umuti usukura intoki ukwiye kujya ukoreshwa mu biro cyangwa ugatwarwa n’abarimu gusa aho kuba abanyeshuri.
Ati “Abanyeshuri ni abana, bakwiye kurindwa. Bamwe bazatwara Waragi bayita sanitizer kandi ntuzabasha kubimenya. Bizarangira ufite ishuri ry’abasinzi.”


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!